Abadepite Bavuga Ko RSSB Isesagura Umutungo W’Abanyamuryango

Ubuyobozi bwa RSSB bwabajijwe n’Abadepite ba PAC  impamvu mu mibare yabwo y’ibanze yerekanaga ko buzubaka inzu zigezweho zigize Batsinda II kuri miliyari Frw 15.5, ariko umugenzuzi w’imari ya Leta agasanga barakoresheje miliyari Frw 41.5.

Ubwo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagiraga icyo avuga ku byo babonye mu mikorere ya RSSB, yavuze ko hari ikintu cyiza RSSB yashimirwa.

Ni uko  noneho RSSB igiye kuganirwaho mu gihe cya nyacyo kuko ubundi  yahoraga inyuma, igatinda gutanga raporo bityo no kuyigenzura bikadindiraho umwaka umwe.

Mu kugenzura RSSB, bagiye ku bigo biyishamikiyeho basanga hari ibyo  ishobora kwihanganirwa ku byerekeye gutegura ibitabo by’imbaruramari, financial statement.

- Advertisement -

Ibifitemo icyo umugenzuzi w’imari ya Leta yise ‘kwihanganirwa.’

Ngo bagerageza kubahiriza amategeko kuko bavuye kuri ‘biragayitse’ bajya kuri ‘byakwihanganirwa.’

RSSB ariko, ku rundi ruhande, igawa ko idakoresha neza umutungo yahawe.

Kuri iyi ngingo yahawe ‘biragayitse’ kuko badashyira mu bikorwa imishinga nk’uko babyiyemeje.

Urugero rwatanzwe ni urwo kubaka inzu 548 ahitwa Batsinda mu Kagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2016 ukaba waragombaga kurangira mu mwaka wa 2018.

Igitangaje ni uko n’ubu utararangira, ni ukuvuga nyuma y’imyaka itanu kuyo wari waragenewe.

Ubugenzuzi buherutse kuwukorwaho bwasanze ugeze kuri 60%.

Muri uko gutinda kandi ni ko wazamuraga n’ikiguzi cyawo kuko wari waragenewe kuzatwara miliyari Frw 15.5 ariko ubwo bawugenzuraga basanze uzarangira  utwaye miliyari Frw  41.5.

Mu kigo cy’ubwiteganyirize kandi basanze hari miliyoni Frw 160 zitazi irengero ryazo, ahubwo RSSB ibwira Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ko ari ‘lump sum’.

Ubugenzuzi bw’imari ya Leta buvuga ko RSSB itigeze ibusobanurira ibikubiye muri iyo lump sum.

Mu yandi magambo ntabwo aho izo miliyoni zarengeye hazwi.

Ikindi ni uko uwubakaga Umudugudu wa Batsinda bwa mbere yaje kuvamo ariko RSSB ntiyabarana nawe neza ngo habeho ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye bityo hamenyekane amafaranga uwa mbere ahawe n’ayo umusimbuye azahabwa.

Ibyo bise ‘final account.’

Ibi byakozwe hashize umwaka, iki kikaba ari igihe kirekire.

Uretse kuba barakererewe kumubarira, ubwabyo bikaba ari ikibazo, ngo abagenzuzi baje kureba basanga no muri iryo bara, harajemo ibihombo bya miliyoni Frw 170 by’imirimo bishyuriye ariko wareba aho bavuga ko yakorewe ntuyibone.

Mu yandi magambo, bishyuriye imirimo itarakozwe.

Ikindi kandi ngo RSSB iherutse gutanga ikibanza cya miliyoni Frw 3.4 igiha umushoramari kugira ngo acyubake hafi ya Golf ariko ntiyahabwa ingurane.

Mu bigo 36 RSSB yashoyemo Miliyari Frw 513 ibigera ku icyenda byashowemo miliyari Frw 110, byamaze guta agaciro ku kigero kingana na 91%.

Bivuze ko izo miliyari Frw 110 zataye agaciro ku kigero cya 91% urebye iyo mishinga agaciro yari ifite ku kigero cya 100%.

Ibigifite agaciro muri iyo mishinga icyenda ntibirenga 9%.

Ikindi ni uko ibindi bigo 11 byo byungutse ku nyungu ingana na miliyari Frw 13 ariko wafata izi miliyari ukazigereranya n’ishoramari ryose ryakozwe ugasanga birangana na 2.6%.

Abakora igenzura ry’umutungo wa Leta bavuga ko iyo ufashe ayo mafaranga ukayagereranya n’itakara ry’agaciro k’ifaranga muri iki gihe ugereranyije n’uko ryari rimeze mu gihe cya ririya shoramari, ubona ko n’ubwo RSSB yungutse ariko urwunguko yabonye ari ruto.

Mu bindi bigo 25 bashoyemo ho ntawe uzi niba byarungutse cyangwa byarahombye!

Iki kigo kandi hari izindi miliyari Frw 142 zishowe mu bigo ariko RSSB ikaba idafite impapuro za Minecofin zerekana ko igihe ibintu bizaba bitagenze neza iyo minisiteri izabishyiramo amafaranga kuko aba yarashowe mu nyungu rusange.

Abadepite babajije RSSB impamvu itubahiriza neza inama ihabwa n’Umugenzuzi w’imari ya Leta kugira ngo inoze ibitabo byayo by’ibaruramibare.

Ngo RSSB yubahiriza inama z’Umugenzuzi ku kigero cya 21%. Aha hari mu mwaka wa 2020/2021 n’aho mu mwaka wa 2021/2022 ibintu byasubiye inyuma igira 14%.

RSSB kandi yanenzwe ko hari amasoko itanga itabimenyesheje ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, ndetse n’akanama kayo k’amasoko nako karirengagijwe.

Mu magambo asobanura ibibazo bahuye nabyo, Umuyobozi mukuru RSSB witwa Régis Rugemanshuro yavuze ko uko imyaka ihita indi igataha bakora uko bashoboye ngo bashyire mu bikorwa inama bahabwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ngo ni umurongo bihawe uzageza mu mwaka 2025, bakazaba barageze ku rugero rushakwa.

Rugemanshuro avuga ko muri raporo baherutse kugeza ku Banyarwanda y’imikorere y’ikigo ayobora yerekana ko hari intambwe iri guterwa mu kuzamura imikorere iboneye, haba mu kunguka no mu bundi buryo.

Ku rundi yagize ati: “ Ikibazo ni uko ukemura ikibazo kimwe ari ko havuka n’ibindi, kandi bikaza bisanga hari ibindi byari bihari binini bisaba iminsi myinshi ngo bikemuke, bityo igenzura rigasanga hari ibitarakemurwa, bityo ijanisha  ry’ibyakemuwe rikagabanuka.”

Avuga ko kuva mu mushinga umwe ugahita ujya mu wundi ari ikintu kidahita gikorwa.

Uyu muyobozi avuga ko RSSB itirengagije inama yahawe n’umugenzuzi, ahubwo ngo bakora uko bashoboye ngo ibintu bikorwe mu nyungu z’abakiliya mu bushobozi buhari.

Rugemanshuro kandi yabwiye Abadepite ko RSSB yigeze kugira ikibazo cy’uko umuntu wari wahawe isoko haje kuba ikibazo cyatumye iryo soko rihabwa undi hatabaye ipiganwa kubera ko ari byo we nk’Umuyobozi w’ikigo yabonaga byatabara igihugu kuko uburyo abantu benshi bakoresha mu ikoranabuhanga ry’ibanze( word, microft…) bwari bugiye guhagarara imikorere y’igihugu igahungabana.

Avuga ko yafashe icyo cyemezo nk’Umuyobozi, ategeka ko ririya soko rihabwa Liquid Technologies kuko yari ifite ibyari bikenewe kandi ku giciro cyiza.

Abari bahawe isoko mbere ni ab’ikigo cy’Umuhinde.

Umuyobozi wa PAC Depite Valens Muhakwa yavuze ko n’ubwo nk’umuyobozi byari ngombwa ko afata icyemezo, ariko ngo yagombaga no gukurikiza ibyo amategako ateganya, ibyo bita compliance.

Depite Murara nawe yibukije Rugemanshuro ko gukurikiza amategeko ari bimwe mu biranga umuyobozi kandi ngo amategeko aba yarateganyije ibyakorwa mu gihe  habayeho ubwihutirwe bw’icyemezo runaka.

RSSB yabwiye Abadepite ko izakomeza gukosora ibyo yagiriwemo inama n’Umugenzuzi w’imari ya Leta kandi ikazasubiramo uko imibare y’amafaranga yashyizwe mu mishinga runaka yabazwe.

Régis Rugemanshuro yagize ati: “ Ntabwo dufunze mu mutwe k’uburyo tutabumva, inama mwatugiriye tugiye kuzikurikiza kandi turabashimira mwese.”

RSSB Ikomeje Kunguka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version