Minisitiri Uwamariya Yubahirije Icyifuzo Umupolisi Aherutse Kumugezaho

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya

Ubwo hatangizwaga gahunda y’uburyo bukomatanyije bwo kwita no gukemura ibibazo by’umwana, SSP Goretti Mwenzangu ukora mu  kigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) yasabye Minisiteri y’umuryango kuzebegera bakanoza uburyo bakorana mu gukomeza guharanira inyungu z’umwana.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 23, Nzeri, 2023 nibwo Dr. Valentine Uwamariya yagiye gusura iki kigo babanza kumugaragariza imikorere yacyo.

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yamugaragarije imikorere y’iki kigo cyubatse mu kigo cya Polisi y’u Rwanda, amubwira ko nta rwego urwo ari rwo rwose rukumiriwe kukigana.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana n’uwo ari we wese kugira ngo iki kigo gikomeze gusohoza inshingano zacyo.

- Kwmamaza -

DIGP Ujeneza yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda yiteguye kandi ishimishijwe no gukorana  n’inzego zose ndetse n’abantu ku giti cyabo mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr.  Valentine Uwamariya yavuze ko yishimiye ibimaze kugerwaho mu myaka  irindwi ishize iki kigo gishinzwe.

Avuga ko ari ingirakamaro kanini mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Ati: “Naje hano gusura iki kigo kugira ngo menye uruhare rwacyo mu kurwanya no gukumira ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikorerwa abana. Tugamije kurebera hamwe uko twanoza imikoranire hagati y’iki kigo na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ndetse n’ibindi bigo  kugira ngo hashyirweho imishinga y’igihe kirekire.”

Avuga ko n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho n’iki kigo ariko hari n’ibindi byinshi bigomba gukorwa binyuze mu bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo iki kigo kibashe kugera ku ntego zacyo.

Ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016.

Bamusobanuriye imikorere y’iki kigo

Cyashinzwe nyuma y’imyanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwiswe  ‘UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls’.

Iki kigo cyubatse ubushobozi mu bijyanye n’ubushakashatsi, Kwegeranya no guhanahana amakuru, Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, kunoza imikoranire n’izindi nzego, gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize umuryango.

Hashyizeho Uburyo Bukomatanyije Bwo Gukemura Ibibazo By’Abana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version