Abafana Ba Diamond B’i Kigali Bamanjiriwe

Abakunda umuziki w’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Diamond Platinumz bamanjiriwe nyuma yo kumutegereza ngo aze bamwakire babone no kwizera ko azabaririmbira, baramubura.

Hari n’abari barishyuye ngo bazamukoreho ubwo azaba ageze i Kigali ariko ntibigeze bamubona.

Bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu taliki 23, Ukuboza, 2022 umunsi nyirizina atarahagera.

Uyu muhanzi yari yaratumiwe n’abo mu kigo kitwa East Gold.

- Advertisement -

Bimaze kugaragara ko bishoboka cyane ko atakigeze i Kigali, byabaye ngombwa ko amatike y’abashaka kwitabira kiriya gitaramo avanwa ku rubuga.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amatike y’igitaramo cya Diamond yari yamaze gukurwa ku rubuga ari gucururizwaho.

Biravugwa ko Diamond yapfuye amafaranga n’abari bateguye kiriya gitaramo kuko batamuhaye ayo bari bumvikanye, icyakora abamutumiye bo bavuga ko bari buzamuhe asigaye nyuma.

Diamond Aranugwanugwa Kugaruka i Kigali Mu Gitaramo Kirangiza Umwaka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version