Diamond Aranugwanugwa Kugaruka i Kigali Mu Gitaramo Kirangiza Umwaka

Amakuru hanze aha aravuga ko Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz  akaba ari umuhanzi ukomoka muri Tanzania  azataramira abatuye Umujyi wa Kigali taliki 23, Ukuboza, 2022

Ni mu gitaramo kiswe People Concert.

Uyu mugabo uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika aheruka  i Kigali mu mwaka wa 2019, ubwo hasozagwa iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

Ku byerekeye igitaramo azakora mu mpera z’umwaka wa 2022, nta makuru y’aho kizabera aratangazwa ndetse n’ibiciro by’amatike y’abazacyitabira ntibiratangazwa.

Abateguye iki gitaramo banditse ku mbuga nkoranyambaga ko umuntu uzafindura umuhanzi kizigenza uzasusurutsa abazitabira kiriya gitaramo, azahabwa itiki y’ikirenga mu mwanya y’icyubahiro, iyo bita ‘VVIP’.

Ntiberura ngo bavuge uwo muhanzi uzaza gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’uyu mwaka  uwo ari we, ariko itangazamakuru rifite ibihamya by’uko nta wundi utari Diamond Platnumz.

East Gold Entertainment niyo iherutse gutumira umunyarwanda The Ben usigaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, igitaramo cya Rwanda Rebirth Concert.

Mu mpera z’umwaka wa 2022 kandi hari undi muhanzi witwa Joeboy wo muri Nigeria nawe uzataramira Abanyarwanda Taliki 03, Ukuboza, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version