Inteko Ishinga Amategeko Y’u Rwanda Yashimye Umubano Warwo N’Ubumwe Bw’u Burayi

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa avuga ko u Rwanda rushima uko umubano warwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhagaze muri iki gihe.

Ni nyuma y’uko uyu muryango wemeye gutanga miliyoni € 20 yo gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.

Hon Mukabalisa yabibwiye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra baraye bahuriye mu Biro bye biri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Donatille Mukabalisa avuga ko bishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugaragarira mu nzego zirimo no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

- Advertisement -

Mukabalisa ati: “Twishimiye umubano mwiza hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’igihugu cyacu. Turashimira inkunga badutera mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi, ingufu, ubuzima no mu nzego nyinshi zigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu. Tunabashimira inkunga bateye abasirikare bacu n’abapolisi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.”

Avuga ko bashimiye Ambasaderi Belen Calvo Uyarra ku nkunga batera Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iyo nkunga niyo ifasha Inteko ishinga amategeko muri byinshi harimo n’ibikorwa byo kugenzura Guverinoma.

Si  muri uyu mujyo gusa kuko inafasha Inteko mu bikorwa byo gushyiraho amategeko binyuze mu kumva ibitekerezo by’abaturage.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, ku ruhande rwe, yavuze ko yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe aho umubano uyu muryango ufitanye n’u Rwanda uhagaze.

Banarebeye hamwe uko warushaho gushimangirwa, ugafasha iki igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere kuzayivamo ‘igihugu’ gifite ubukungu bugeranyije( middle- income) mu mwaka wa 2035.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatilla Mukabalisa yakiriye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra ari kumwe na ba Visi Perezida b’Inteko Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza na Sheikh Musa Fazil Harerimana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version