Abakuru b’Ibihugu Bya EAC Bagiye Gufata Icyemezo Ku Busabe Bwa RDC

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu nama idasanzwe ya 18 izaba ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza, izasuzuma raporo zitandukanye ku bikorwa by’umuryango.

Iyi nama idasanzwe izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, izabanzirizwa n’inama ya 45 ya ba minisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango, iteganyijwe guhera ku wa 20 Ukuboza.

Ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwatangaje ko “Iyi nama izasuzuma ibintu bibiri; raporo y’inama y’abaminisitiri ku kwakira Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri EAC n’ivugururwa ry’itegeko rigena umubare shingiro w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo babashe gukorana inama.”

Umubare ntarengwa w’abakuru b’ibihugu wemewe kugira ngo inama iterane ni ingenzi cyane, aho mu miterere y’itegeko rihari ubu, mu gihe umuyobozi umwe muri batandatu b’ibihugu bigize EAC atitabiriye inama cyangwa adahagarariwe, iba igomba gusubikwa.

- Advertisement -

Ibyo bikagira ingaruka mu kudindiza ibyemezo by’ingenzi cyangwa imishinga y’akarere.

Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango.

Babikozeho raporo igombwa gufatwaho icyemezo n’abakuru b’ibihugu.

Ba minisitiri banasabye abakuru b’ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y’abakoze igenzura bemeje ko imiterere y’inzego n’amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, aheruka kuvuga ko abaturage bagera muri miliyoni 90 z’abaturage ba RDC bashobora kongerera imbaraga isoko ry’akarere n’amahirwe y’ishoramari.

Ati “Kuba DRC yakwinjiramo, Umuryango uzaba ufunguye amarembo uheyere ku Nyanja y’Abahinde kugeza ku Nyanja ya Atlantique, mu majyaruguru no mu majyepfo, bityo bikazamura amahirwe y’ubukungu bw’akarere.”

RDC ihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Uganda na Sudan y’Epfo.

Ntabwo mu itangazo ry’ubunyamabanga bwa EAC bwagize icyo butangaza ku mavugurura akenewe ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’umueryango.

Mu buryo bushya bwatekereweho, biteganywa ko ibihugu bizafatanya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango ku rwego rwa 65 ku ijana, naho 35% bisigaye bigaterwa inkunga hagendewe ku musaruro mbumbe w’igihugu mu myaka itanu ishize, hifashishijwe isesengura rya Banki y’Isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version