Inzovu Muri Pariki Y’Akagera Zashyizweho Utwuma Two Kuzicunga

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko inzovu ziyibamo zibayeho neza. Icyakora ngo mu rwego rwo kuzicunga kugira ngo abantu bemenye uko zibayeho n’uko zigenda zimuka, ubuyobozi bw’iyi Pariki bwazambitse utwuma tw’ikoranabuhanga kugira ngo zikurikiranwe.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Pariki y’Akagera, handitseho ko mu mwaka wa 1975 ari bwo inzovu 26 za mbere zagejejwe muri iriya Pariki zivuye mu Karere ka Bugesera y’ubu.

Hari amakuru avuga ko zikiba mu Bugesera zahoraga mu ntambara n’abaturage kubera kubonera ndetse ngo byaje gutuma Perezida Habyarimana Juvenal ategeka ko zishakirwa aho zituzwa, intambara yazo n’abaturage ikarangira.

Aho zigereye muri Pariki y’Akagera ngo zaguwe neza, zirororoka.

- Advertisement -

Nyuma y’imyaka 47, ubu muri Pariki y’Akagera habarurwa inzovu 130.

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini kandi ikunda kubana n’izindi, bituma zikunda kwimuka ziva hamwe zijya ahandi.

Zigenda zishaka amazi n’ubwatsi, zishaka ibiti birimo imiti, zikimuka kandi zihunga ahantu zamenye ko haba intare kugira ngo zitazazicira ibyana.

Ubwonko bwazo buzifasha kwibuka ahantu zigeze kunywa amazi mu gihe kirekire cyatambutse ndetse n’aho zarishije ubwatsi buryoshye kurusha ubundi.

Ibi byose biri mu byatumye ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera busanga ari ngombwa gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga kuri ziriya nyamabere mu rwego rwo kuzicungira hafi ngo ejo hatazagira igira icyo iba kidasanzwe ntibimenyekane.

Ikindi ni uko ubuso bwa Pariki y’Akagera ari buto bityo kumenya uko inzovu zikwiye kutororoka cyane bikaba byafasha mu kurinda ko ibimera by’iyi pariki bihakubitikira.

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini, biyisaba kurisha ubwatsi bwinshi no kunywa byibura litiro 200 ku munsi.

Bivuze ko inzovu nyinshi kandi mu gihe kirekire zifite ubushobozi bwo kugabanya ingano y’amazi mu biyaga runaka.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko inzovu ishobora kuramba hagati y’imyaka 60 n’imyaka 70.

Birumvikana ko muri icyo gihe, iba ikeneye amazi n’ubwatsi byinshi byo guha umubiri wayo ngo ikure neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version