Abafite Ubwenegihugu Bwa Canada, Ubwongereza… Bari Mu Bashakaga Guhirika Tshisekedi

Imbere y’urukiko rukuru rw’i Kinshasa haherutse kubera urubanza rubanziriza urwo mu mizi ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo abantu 50 bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bigapfuba.

Abitabye icyo gihe barimo abakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko bafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Amerika, Canada n’Ububiligi.

Ibyo baregwa nibibahama bazahanishwa urwo gupfa nk’uko iki gihano giherutse kwemezwa ko gikwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Taliki 19, Gicurasi, 2024 nibwo abantu bari bambaye gisirikare bagabye igitero ku rugo rwa Vital  Kamerhe bashaka kumuhitana ariko bica abapolisi babiri bamurindaga.

- Kwmamaza -

Nyuma bakomereje ku Biro by’Umukuru w’Igihugu binjiramo batangira gucisha ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibyo bakoraga ariko ntibatinze gufatwa n’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Uwari ubayoboye witwa Christian Malanga we yararashwe arapfa.

Umwe mu baburanira uregwa muri uru rubanza ufite ubwenegihugu bwa Amerika yabwiye Reuters ko hakiri kare ko bagira icyo bavuga ku cyifuzo batanze cy’uko uwo Munyamerika yakoherezwa iwabo akaba ari ho aburanishirizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version