HCR Yongeye Gushaka Kubangamira Ibyo Kuzana Abimukira Mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryabwiye abacamanza b’Urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko riri kwegeranya  ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka wa 2024 bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.

Ni indi nshuro iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ibi mu rwego rwo kubangamira ko umugambi Ubwongereza buhuriyeho n’u Rwanda wo kurwoherezamo abimukira ushyirwa mu bikorwa.

Abo muri iri shami barashaka ko iyoherezwa ry’abimukira ba mbere riteganyijwe mu gihe gito kiri imbere ridashyirwa mu bikorwa nk’uko impande bireba zabiteguye.

Hagati aho Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza  yari iherutse kwemeza itegeko ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Abo muri HCR bo baraye bagejeje ku rukiko rukuru rw’Ubwongereza ibyo bita impungenge zatumye batangiza iperereza ku birego bishya by’ihohotera rikorerwa mu Rwanda.

BBC yanditse ko  umucamanza ‘yabahaye uruhushya’ rwo gutegura inyandiko y’ibyo bimenyetso mbere y’uko indege itwaye abasaba ubuhungiro iva mu Bwongereza iza mu Rwanda.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni indi  mbogamizi kuri Leta y’Ubwongereza kuko igikorwa cya HCR cyabaye ingingo yahereweho hafatwa umwanzuro mu rukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza ubwo rwanzuraga mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2023 ko gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ‘inyuranyije n’amategeko’.

Si HCR  gusa iri gushaka ko uwo mugambi udashyirwa mu bikorwa kuko n’ishyaka rikomeye kurusha andi mu yatavuga rumwe na Leta mu Bwongereza  ryitwa Labour naryo ryanzuye ko rizakuraho uyu mugambi niriramuka ritsinze amatora ateganyijwe muri Nyakanga, 2024.

Kugeza ubu hari ibirego 10 byamaze kugezwa mu nkiko byiganjemo iby’abantu ku giti cyabo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere taliki 10, Kamena, 2024, abanyamategeko ba HCR bavuze ko bashaka igihe cyo gutegura no gutanga ibimenyetso bishya ku byabaye kuva bakusanya ibimenyetso bya mbere mu mwaka wa 2022.

Umwe mu bayobozi ba HCR witwa Lawrence Bottinick yabwiye urukiko mu itangazo rikubiyemo ubuhamya ko HCR nta ntambwe n’imwe yabonye yatewe ku bibazo yari yagaragaje.

Ati: “By’umwihariko, UNHCR irabizi ko hakomeje kubaho ibikorwa bya ‘refoulement’ byo gukurwa mu Rwanda no kwimwa uburyo bwo gusaba ubuhungiro ku basaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’italiki y’ibyo natangaje mbere”.

Ku rundi ruhande, abanyamategeko ba Minisitiri James Cleverly ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza babwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta mpamvu ihari mu rwego rw’amategeko yatuma ikibazo na kimwe mu bishobora kuba birimo kuzamurwa na HCR gikwiye kubuza indege kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ku itariki ya 24 Nyakanga.

Ariko umucamanza Martin Chamberlain yanzuye ko ibimenyetso bya HCR bishobora kuba ingenzi, ayiha uruhushya rwo gukusanya ibimenyetso byinshi bishoboka byo kugaragariza urukiko bitarenze ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa Kamena (6).

Umucamanza yahaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu igihe cyo kugeza ku munsi uzakurikira amatora rusange ngo abe yabwiye urukiko icyo atekereza kuri ibyo bimenyetso bya ONU.

Taarifa yagerageje kumva icyo Umuvuguzi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda avuga kuri iyo ngingo yongeye kuzamurwa na HCR ariko iyi nkuru yatambutse ntacyo aradusubiza.

Icyakora ni kenshi Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko abo bimukira nibarugeramo bazabaho batekanye nk’uko n’abandi Banyarwanda batekanye hanyuma ibyo gusaba ubuhungiro haba mu Bwongereza cyangwa ahandi bikazakorwa nyuma kandi mu buryo bukurikije amategeko.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira Dr. Uwicyeza Picard Dorris aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko u Rwanda n’Ubwongereza byanemeranyije ko u Rwanda ruzakira abazashaka kuruzamo ku bushake.

Uwicyeza Pichard avuga ko Ubwongereza, ku ruhande rwarwo, buri kuganira n’abo bimukira babugiyemo mu buryo budakurikije amategeko kugira ngo bazaze mu Rwanda ku bushake bwabo.

U Rwanda n’Ubwongereza bashyizeho ishami ryihariye ryo kwita kuri abo bimukira n’abasaba ubuhungiro kandi hari abakozi 151 bahuguriwe kuzuzuza izo nshingano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version