Abaforomo Bagiye Guhugurwa Na RIB Mu Gukusanya Ibimenyetso Ku Bahohotewe

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bagore, UN WOMEN, batangije amahugurwa agenewe abaforomo kugira ngo babongerere ubumenyi mu gukusanya ibimenyetso by’ibanze bifasha abagenzacyaha gukora dosiye.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu azatangirwamo ubumenyi bw’ibanze ariko bufatika kuri tekiniki zo gukusanya ibimenyetso nkenerwa ku mugenzacyaha hagamijwe ko hatagira ibitakara cyangwa byangirika kandi byari ibanze mu gukora dosiye.

Ubusanzwe buri Isange One Stop Center mu Rwanda igira umukozi ushinzwe gukorana n’umuganga kugira ngo uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubagannye ahabwe ubufasha.

Mu gutanga ubufasha, abakozi ba Isange bakusanya ibimenyetso mu buryo butabyangiza, bakabikora bafatanyije n’abaganga kugira ngo ibibonetse bibikwe neza.

- Kwmamaza -

Icyakora kuko hari ubwo bamwe muri bo barwara, bimurwa cyangwa basezererwa mu kazi, abashya baje muri uwo murimo baba bakeneye guhugurwa uko uwo basimbuye yabigenzaga.

Si abashya gusa bazahugurwa kuri tekiniki z’aka kazi kagendana no gufasha ubutabera ahubwo n’abagasanzwemo nabo bibutswa uko ibintu bikorwa kandi mu neza y’uje ubasanga.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yasabye abakozi ba Isange One Stop Center kuzirikana ko iyo umuntu wahohotewe aje abasanga, aba atazi ko bahuguwe cyangwa batahuguwe mu byo kubitaho.

Niho ahera abasaba  gukorana akazi kabo umutima wa kimuntu, bakibuka kwakirana umuntu akanyamuneza ku mutima.

Ruhunga yabasabye kandi kwibuka ko isi y’ubu ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko urwego rw’ubuvuzi n’ubugenzacyaha atari inzego zo gusigara inyuma.

Kuri we, no mu butabera ni ngombwa gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo abagenzacyaha n’abandi bakora mu bushinjacyaha bashobore guha ubutabera ibimenyetso bya gihanga.

Ati: “ Dufite amahirwe ko dufite abahanga bazabahugura ku mikorere y’ikoranabuhanga mu gukusanya ibimenyetso bizafasha mu butabera”.

Ashima ko baje kwiga kandi bafite ubushake ariko abasaba kubikorana umutima mwiza wa kimuntu, bakirinda kwikira ababagana bya nyirarureshwa.

Abasaba ko akababaro kabo(abahohotewe), nabo bakagira akabo, bakirinda ibibarangaza.

Uwari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bagore, UN Women, Carine Uwantege avuga ko kuba abaforomo ari bo bahura n’abarwayi benshi kandi barimo n’abahohotewe bivuze ko kubahugura ari ingenzi.

Carine Uwantege

Uwantege asaba abaje guhugurwa kuzigana umwete kugira ngo amasomo bazahererwa muri ayo mahugurwa y’iminsi itanu atazaba amasigarakicaro.

Yemeza ko ihohoterwa rikorewe abagore rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bibashengura umutima bikagira ingaruka ku musaruro batanga haba mu ngo zabo no mu kazi, bikadindiza n’igihugu.

Mu Rwanda haba Isange One Stop Centers 48 ariko abazikoramo baje guhugurwa ni abantu 60.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version