Narendra Modi Yarahiriye Kugira Ubuhinde Igitangaza

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde (uherutse kongera kubitorerwa) Narendra Modi, yaraye arahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, yemeza ko agiye kugira iki gihugu igihangange kurushaho.

Irahira rye ryabereye i New Delhi, ahitwa Rashtrapati Bhavan.

Modi yahise atangaza abagize Guverinoma nshya bakaba biganjemo abo mu ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP).

Iyo ibaye Manda ya gatatu Modi akaba abaye umuyobozi w’Ubuhinde wa kabiri ubuyoboye izo mande zose zikurikiranya.

Twabibutsa ko Narendra Modi yatowe bwa mbere mu mwaka wa 2014 akaba yarakoze uko ashoboye ngo igihugu cye kibe igihangange.

Muri izo Manda Ubuhinde bwakomeje guhangana n’Ubushinwa mu Karere ibihugu byombi biherereyemo kugira ngo kimwe kihagire ijambo kurusha ikindi.

Hari n’ubwo bwarwanye bipfa agace bihuriyeho.

Ubwo kandi niko Ubuhinde bwahanganaga na Pakistan bapfa Intara ya Kashmir.

Ubwo Modi yarahiraga, hari Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, na Perezida wa Sri Lankan, Ranil Wickremesinghe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version