Abagabo B’i Ngororero Baratabaza Kubera Gukubitwa N’Abagore Babo

Mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero hari abagore bavugwaho gukubita abagabo babo. Umwe mu  bagore bo muri aka gace avuga ko bagenzi be bakora biriya ari abataha mu gicuku basinze, bagakomanga, umugabo yabyuka aje gukingura bakamusanganiza inshyi n’ibipfunsi.

Iyo bukeye inzego z’ubuyobozi zikabimenya, ngo umugabo niwe ufatwa nka nyirabayazana w’ibyaraye bimubayeho!

Iby’iri hohoterwa byavugiwe mu kiganiro Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye n’abatuye muri kariya gace byabaye kuri uyu wa Mbere Taliki 07, Ugushyingo, 2022.

Umugore wabigejeje ku Rwego rw’Umuvunyi yitwa Akumuntu Delphine.

- Advertisement -
Akumuntu Delphine( Ifoto@Umuseke.rw)

Yunganiwe n’Umukuru w’Umudugudu iki kibazo kivugwamo witwa Emmanuel Ruhumuriza.

Ruhumuriza avuga ko ‘koko’ icyo kibazo gihari ariko ko abagabo bagiceceka ngo hatazagira uwumva ko umuntu w’umugabo yakubiswe n’umugore we.

Yagize ati: “Ibibazo dukunze kwakira ni iby’abagore bakubita abo bashakanye bashaka kwirengera.”

Ruhumuriza avuga ko akenshi abagabo batinya kugaragaza ko bahohoterwa n’abagore kugira ngo badaseba.

Wa mugore witwa Akumuntu anenga bagenzi be, akavuga ko ‘bumvise nabi’ icyo uburinganire busobanuye.

Ati:  “Hari bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bumva ko ijambo bahawe rikwiriye kubaha uburenganzira bwo kujya hejuru y’abagabo.”

Uretse no gukubitwa, ngo hari abagabo basigirwa abana n’abagore babo bagategekwa kutava mu rugo ahubwo bakahaguma bita ku bana kandi bakaza gutegura ifunguro ry’urugo rya nimugoroba.

Abagabo bavugwaho guhura n’iki kibazo ni abo mu Kagari ka Torero, Umudugudu wa Gatare nk’uko UMUSEKE ubyemeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero  Nkusi Christophe  we avuga ko ibyinshi mu bibazo bakira  ari ibishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’abasaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe.

Ni ikibazo bavuga ko kibasiye abo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Ngororero

Nawe yemera ko ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo babo nacyo bagifite ariko ‘bagiye’ gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bose itegeko rigenga umuryango n’icyo risaba buri wese mu bashakanye.

Inzego z’ibanze zifite intege nke…

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z’ibanze harimo intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Avuga ko hari bimwe byagombye kuba byarashakiwe ibisubizo bidategereje izindi nzego nkuru zirimo n’urw’Umuvunyi.

Nirere ati: “Nta muntu ufite uburenganzira bwo guhohotera umuturage mugenzi we, yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa undi muntu wese.”

Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine

Mu gihe muri Ngororero havugwa iki kibazo, muri Gisagara ho abagabo bageze n’aho bajya gusaba inama z’abahanga mu bibazo byo mu mutwe.

Muri Kanama, 2022 hari bamwe muri bo bagiye  gusaba ubujyanama mu nzu bita ‘Safe Houses’ zigamije kubafasha kumenya uko bahangana n’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’aho bashakanye.

Izi nzu zubatswe m Murenge wa Muganza no mu Murenge wa Gishubi.

Mbere zubakiwe abakobwa n’abagore ariko muri iki gihe ngo n’abagabo barazigana ngo bafashwe.

Bamwe muri bariya baabo bavuga ko bakubiswe n’abagore babo, abandi bakavuga ko bajujubijwe n’abagore babo kubera ubusinzi bwabokamye.

Muri aba bagabo kandi hari abavuga ko bafashe abagore babo babaca inyuma banga kugira icyo babatwara ahubwo bahitamo kujya kugisha inama.

Kubera ko muri izo nzu nta mujyanama wihariye wagenewe gufasha abagabo bahohotewe, iyo bahageze baraganirizwa bakumva ibibazo byabo ubundi bakabajyana mu Midugudu aho baturutse ibibazo byabo bigakemurwa n’Inshuti z’Umuryango k’ubufatanye na Komite y’Umudugudu.

Ihohoterwa ryo mu ngo ryarazamutse…

Umuyobozi mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Evariste Murwanashyaka avuga ko bo nka Sosiyete sivile basanga  mu by’ukuri abagore bahohotera abagabo bakabakubita cyangwa bakabikora mu bundi buryo.

Ati: “ Bigaragara ko Umuryango nyarwanda urimo amakimbirane atuma bamwe bavutsa abandi ubuzima cyangwa bakabahohotera mu bundi buryo. Ku ruhande rw’abagore, ibi biterwa n’uko hari abumvise nabi uburinganire.”

Evariste Murwanashyaka

Avuga ko hari bamwe bagize uruhande rumwe( abagabo) bumva ko bakandamijwe n’urundi ruhande( abagore) no ku rundi ruhande n’aho bikaba uko.

Ibi ngo byatumye amakimbirane yo mu muryango yiyongera.

Murwanashyaka avuga ko Leta yagombye kongera gusobanurira abaturage icyo ‘uburinganire ari cyo’, buri wese akabwumva uko buri.

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko inzego z’ibanze nazo zagombye kwegera imiryango ifitanye amakimbirane mu midugudu bakayigira inama kuko imiryango nk’iyo iba izwi.

Avuga ko aho kugira ngo abantu bakomeze babane kandi batumvikana na gato, aho kugira ngo bicane, bagirwa inama yo gutandukana.

Ku byerekeye amakimbirane mu ngo, imibare itangazwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha yerekana ko mu ngo hakiri ikibazo cy’amakimbirane akenshi aterwa no kutumvikana ku masambu, k’ugucana inyuma n’ibindi.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannettte Bayisenge aherutse gusaba abagore bari batowe muri Komite ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro ko bagombye kuba umusemburo w’imibereho myiza n’ubwumvikane buzira amakimbirane mu miryango yabo.

Prof Bayisenge Jeannette

N’ubwo ari inama yagiriwe abo muri Kicukiro, ireba n’abandi bagore bose muri rusange.

Yabasabye kuzagira uruhare mu kubaka umuryango utekanye.

Hagati aho, muri Werurwe, 2021 Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko igiye gusohora imfashanyigisho yo guhugura abagiye kurushinga kugira ngo bazabikore bazi inshingano zibategereje n’ibanga ryo kuramba kw’ingo.

Byavugwaga ko abagiye kurushinga bazajya bigishwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko iriya mfashanyigisho izaba ingirakamaro mu gutegurira abashakanye kuzabana neza kandi ku nyungu z’u Rwanda muri rusange.

Abasesengura imibanire y’abantu bavuga ko gushakana abantu bahubutse, bataziranye kandi bafite imitungo itangana biri mu bituma umubano wabo utaramba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version