Nyuma Ya Sudani Y’Epfo, Abandi Bapolisi 162 B’u Rwanda Boherejwe Muri Centrafrique

Polisi y’u Rwanda mu gihe kitageze ku masaha 72 yohereje hanze y’u Rwanda abapolisi 322. Bajyanywe no gukomeza kuhabungabunga amahoro. Kuri uyu wa Kabiri Taliki 08, Ugushyingo, 2022 abapolisi 162 bayobowe na Superintendent of Police( SP) Desiré Kanyamagare nabo bahawe impanuro zizabaherekeza mu kazi boherejwemo muri Centrafrique.

SP Kanyamagare aha icyubahiro umuyobozi we mukuru DIGP Felix Namuhoranye

Mbere y’uko bagenda, babanje guhabwa inshingano n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Deputy Inspector of Police Felix Namuhoranye.

DIGP Namuhoranye aha aba bapolisi amabwiriza bazagenderaho

Hari mu kiganiro bagiranye nawe ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Abaherutse koherezwa muri Sudani y’Epfo ni abapolisi 160 bari biganjemo ab’igitsina gore.

- Kwmamaza -

Bagiye bayobowe na Senior Superintendent of Police( SSP) Spèciose Dusabe.

Abo basimbuye nabo bageze mu Rwanda nyuma gato y’uko bagenzi babo bahahagurutse, bakirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali n’abapolisi bakuru bari bayobowe na Commissioner of Police ( CP) Costa Habyara uyobora ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba.

CP Costa Habyara yakira abapolisi bari bavuye mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version