Abaganga b’Amatungo Bigenga Boroherejwe Guhangana n’Indwara Zihangayikishije Aborozi

smart

Abaganga 50 b’amatungo bikorera bashyikirijwe moto zo kuborohereza akazi, imiti y’ingenzi na firigo zo kuyibikamo, mu mushinga witezweho kuzana impinduka mu mikorere y’abaganga b’amatungo mu turere 10 tw’igihugu.

Ni ibikoresho byatanzwe mu mushinga PRISM (Partnership for Resilience and Inclusive for Small Stock Market) ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi. Hibandwa cyane ku bworozi bw’inkoko n’ingurube.

Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ukuriye ishami rishinzwe gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku matungo, Dr. Eugene Niyonzima, yavuze ko iki gikorwa kizakemura imbogamizi z’aborozi batabonaga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo hafi yabo.

Ati “Mu by’ukuri twari dusanzwe dufite abaveterineri bakorera mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi, ariko bakaba ari bakeya. Aba baveterineri rero bigenga bahawe ibikoresho ni bo benshi dufite, nibo bahura n’abaturage benshi, iki gikorwa rero kizabafasha kugeza serivisi zikwiye kuri abo borozi.”

- Advertisement -

Yavuze ko mu biciro abaveterineri bigenga bagenderagaho bishyuza aborozi, igice kinini wasangaga harimo amafaranga y’urugendo.

Ati “Rero bahawe amapikipiki azafasha mu kugabanya icyo gice cy’igiciro cyagendaga ku rugendo. Tubona rero ari igikorwa cyiza ku buryo twiteze ko igiciro cya serivisi baha aborozi kizagabanyuka.”

Ni igikorwa cyitezweho gutuma aborozi babona serivisi ku gihe, kuko uretse moto banahawe imiti bazakoresha na firigo bazayibikamo, kimwe n’inkingo zihabwa amatungo.

Bimenyimana Joseph ukorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yabwiye Taarifa ko yatoranyijwe binyuze mu rugaga rw’abaganga b’amatungo bikorera, akaba yizeye ko ibikoresho yahawe bizamufasha kunoza umurimo we.

Ati “Akazi nagakoreraga hanze ya farumasi, umuturage yaba yagize ikibazo cy’itungo rye rirwaye akampamagara, iyo nabaga ntafite moto namugeragaho nkerewe, ngasanga itungo rishobora kuba ryazahajwe n’uburwayi kubera ko namugezeho nkerewe yanga bikaba byariviramo gupfa.”

“Kuva mbonye iyi moto ngiye kujya mpita ngera ku muturage, itungo rye ndiramire ritaranegekara cyangwa se ngo rigire ikintu riba.”

Ni kimwe na Habineza Vincent, veterineri wikorera wo mu Murenge wa Nyakata mu Karere ka Bugesera.

Yavuze ko inkunga y’inyoroshyangendo izabafasha cyane, bakarushaho kwegera aborozi usanga ahanini bafite inzuri zitegereye imihanda, ku buryo moto zarushaho kunoza umurimo bakora.

Ati “Izi moto rero zizadufasha kurushaho kugera ku mworozi ku gihe, icya kabiri umworozi na we azarushaho kubona serivisi aziboneye igihe.”

“Umworozi niba yampamagaraga nkamubwira ngo urantegera moto cyangwa se nje kuri moto ariko nayo ndi buze kuyibarira, niba nakoraga urugendo nkavuga ngo ndongeraho igihumbi, ntabwo nzabisubira, mu buryo bwo kugira ngo serivisi zirusheho kugenda neza.”

Uyu mushinga watewe inkunga n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, Enabel.

Ushyirwa mu bikorwa guhera mu Ugushyingo 2020 n’umuryango VSF-Belgium n’ihuriro ry’abahinzi n’aborozi, IMBARAGA, barangajwe imbere n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Abaganga b’amatungo bahawe iyi nkunga batoranyijwe mu mirenge y’uturere twa Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Bugesera, Rwamagana, Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu na Rusizi.

 

Abaganga b’amatungo bahawe firigo zo kubikamo imiti
Abaganga b’amatungo bikorera bahawe moto nk’inkunga
Bahawe imiti myinshi bazajya bifashisha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version