KCB Group Yegukanye BPR, Iyihindurira Izina

KCB Group PLC yo muri Kenya yatangaje ko yegukanye Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ikazahuzwa na KCB Bank Rwanda bikabyara banki imwe izitwa BPR Bank. Ubu ni yo banki ya kabiri nini mu Rwanda, inyuma ya Banki ya Kigali.

Ni intambwe yatewe nyuma y’uko KCB Group PLC yari imaze kwishyura imigabane 62.06 % yari ifitwe na Atlas Mara Mauritius Limited na 14.61% yari ifitwe na Arise B.V.

KCB Group yatangaje ko yamaze gushyiraho itsinda ry’abayobozi bakuru rizakurikirana ihuzwa ry’izi banki zombi, bikazaba byamaze kubyara ikigo kimwe mu Rwanda mu mezi make ari imbere.

Yakomeje iti “Ibi bibaye nyuma y’uburenganzira bwatanzwe n’inzego z’ubugenzuzi muri Kenya no Rwanda, bikagira KCB Group umunyamigabane munini muri BPR, banki ya kabiri nini mu Rwanda, guhera ku wa 25 Kanama 2021.”

- Advertisement -

KCB Group iheruka gutangaza ko yamaze kwandika isaba kugura imigabane 23.3% abanyamigabane bato bato bafite muri BPR, bigakorwa ku giciro kimwe nk’icyabariwe Atlas Mara kugira ngo ikunde yegukanye iriya banki 100%.

Ni igurisha ryose hamwe ryabarirwaga agaciro ka miliyoni $49.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Joshua Oigara, yavuze ko bigiye kubaha uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwagurira ibikorwa hirya no hino mu karere.

Ati “Amateka ya BPR na KCB ahurijwe hamwe azafasha ikigo kugera ku rundi rwego, kirusheho kugira uruhare runini mu kwegereza abaturage serivisi z’imari no kubongerera  ubushobozi mu bijyanye n’imari mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Byitezweho kandi kuzamura serivisi zihabwa abakiliya mu Rwanda, banki ikabasha no kubona inyungu mu buryo bw’igihe kirekire.

KCB Group yatangaje ko “Uku guhuzwa kuzatuma abakiliya basanzwe ba KCB Rwanda babonera serivisi ku mashami menshi no ku bacuruzi ba serivisi za banki hirya ni hino mu gihugu, mu gihe aba BPR bazungukira ku buryo bw’ikoranabuhanga, guhererekanya amafaranga, ubunararibonye na serivisi mpuzamahanga bya KCB.”

Ni igikorwa cyabyaye banki imwe mu Rwanda ifite amashami 193, ibyuma 105 bitanga amafaranga (ATM), ku buryo izaba yegereye abaturage kurushaho.

Imibare ya vuba igaragaza ko BPR ariyo banki yari ifite amashami menshi mu gihugu (137), abacuruza serivisi zayo 350 n’ibyuma 51 bitanga amafaranga bizwi nka ATM.

KCB Group inakomeje gahunda yo kugura 100% bya African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC) muri ABC Holdings Limited (96.6%) na Tanzania Development Finance Company Limited (3.4%), bikazarushaho guhamya izina ryayo mu karere.

 

Uko Byagenze BPR Plc Ikisanga Mu Maboko Ya KCB Group

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version