Perezida Kagame Yitabiriye Inama Yiga Ku Ishoramari Muri Afurika

Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage, aho kuri uyu wa Gatanu azifatanya n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu nama izwi nka G-20 Compact with Africa, igamije guteza imbere ishoramari mu nzego z’abikorera muri Afurika.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwifuriza urugendo rwiza Perezida Paul Kagame, “wemeye ubutumire bwa Chancellor Angela Merkel bwo kwitabira inama muri iki cyumweru.”

Ibiro by’umukuru w’igihugu byemeje ko Perezida Kagame yageze mu Budage, mu butumwa byatangarije kuri Twitter.

G20 Compact with Africa (CwA) ni gahunda yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi, umenyerewe nka G20.

Yatangijwe hagamijwe guteza imbere ishoramari ry’abikorera muri Afurika, mu nzego zirimo ibikorwa remezo.

Icyo gihe hari nyuma yo gukorwa impinduka kubera ko mu ntangiriro, ubufatanye bwa G-20 bwitaga cyane ku gukorana n’inzego za leta, ariko igihe kikaba cyari kigeze ngo urwego rw’abikorera ruze imbere muri ubwo bufatanye.

Ni gahunda ku ikubitiro yihaye intego zo kongera ishoramari ry’abikorera binyuze mu guteza imbere ubucuruzi n’uburyo abikorera babasha kubonamo amafaranga bakeneye.

Inama iteganyijwe kuri uyu wa 27 Kanama izahuriza hamwe abayobozi bifuza impinduka mu bihugu bya Afurika, imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, abafatanyabikorwa bo muri G20 n’ahandi, haganirirwa hamwe ku mpinduka no kugaragariza abashoramari bikorera, amahirwe babyaza umusaruro.

Guhera mu mwaka wa 2017 ubwo yatangizwaga, iyi gahunda imaze guhuriza hamwe ibihugu 12 byo muri Afurika birimo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Egypt, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.

Mu bandi bayobozi batumiwe mu Budage harimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Igihugu cye kibarizwa muri G20, kigafatanya n’u Budage kuyobora gahunda ya Compact with Africa.

Biteganywa ko iriya nama ibera i Berlin izanagira icyiciro cy’inama ya yiga ku ishoramari yiswe G20 Investment Summit, n’inama yihariye izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, izaganirirwamo uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no kuzamura ishoramari muri Afurika.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo nk’igihugu kiyoboye uyu muryango, yatangaje ko “Iyi nama izaganirirwamo ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika, nk’igikorwa cyafasha ibihugu bya Afurika gusubiza ibintu ku murongo, mu buryo bwihuse kandi nta ntawe usigaye inyuma, kandi ubukungu bwa nyuma y’iki cyorezo bukabasha kuzahuka mu buryo burambye.”

Muri iyo gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda hateganywa inganda zigomba kubakwa muri Senegal, mu Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ni inganda zitezweho gukora inkingo za COVID-19, ariko zikazakomeza no gukora izindi nkingo cyangwa ibikoresho bikenerwa kwa muganga.

Hejuru ku ifoto: Perezida Paul Kagame mu nama na Angela Merkel, mu nama ya G20 Compact with Africa, i Berlin ku wa 30 Kanama 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version