Abagore 50 Bafatiwe Muri ‘Bridal Shower’

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe abantu 80 barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo abagore n’abakobwa 50 bafatiwe mu cyumba cy’uruganiriro bari mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa, bizwi nka Bridal Shower.

Bafashwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.

Abo bagore n’abakobwa bafatiwe Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya. Ni mu gihe mu Murenge wa Mururu muri Hotel du Lachafatiwe abantu 30 barimo kunywa inzoga, abandi barimo gukina Biyali (Billiards).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

- Advertisement -

Ati ”Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Niyikiza Janvier wo mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiyeyo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50, bicaye begeranye cyane, bakoze ibirori, banywa, barya, mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

“Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane, abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Biyali.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza, ndetse n’utubari ntitwemewe.

Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho, bayarengaho bakabihanirwa.

Yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye, abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego, Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kuyarengaho.

Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande ndetse buri muntu yiyishurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version