Putin Ku Kibazo Cya Israel Na Hamas Ati: ‘ Niba Abagabo Bahisemo Kurwana Nimubareke’

Vladmir Putin avuga ko iyo abagabo basanze kumvana imbaraga ari cyo cyakemura ibibazo bafitanye, abantu bajye babareka barwane. Icyakora ngo intambara y’abagabo hagati yabo bafite ibyo bapfa ntikajye ihohotera abagore n’abana kuko bo ntaho baba bahuriye n’ibyo kumvana imitsi by’abagabo.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku ntambara ya Israel na Hams iri guca ibintu guhera mu mpera z’Icyumweru gishize.

Putin yagize ati: “ Twaje kubona ko buri ruhande rwahagurukiye kumvisha urundi ko atari agafu k’imvugwarimwe. Icyakora uko byaba bimeze kose, buri ruhande rugomba kugabanya uko bishoboka ko kose ibyago byagera ku bana n’abagore.”

Ibi abivuze mu gihe igihugu cye nacyo kiri mu ntambara na Ukraine igiye kumara imyaka itatu.

- Advertisement -

Nawe hari abamushinja ko hari abana bo muri Ukraine bajyanywe mu gihugu cye mu rwego rwo kubatandukanya n’imiryango yabo kugira ngo bazabe Abarusiya, ibi bamwe bakaba babyita ibikorwa biri mu bigize Jenoside.

Ku rundi ruhande, intambara hagati ya Israel na Palestine isa n’aho ari bwo igitangira.

Abayobozi ba Israel barahiriye ko bagiye kurimbura burundu Hamas ntizongere kubakora mu jisho.

Bavuga ko mu gihe cyose bamaze bahanganye nayo bititwaga ‘intambara’ ariko ubu ngo ni intambara yeruye kandi batazi igihe izarangirira.

Ibi byaraye binasubiwemo na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Madamu Einat Weiss mu kiganiro yaraye ahaye itangazamakuru.

Sinavuga Ko Mossad Yarangaye Cyangwa Itarangaye- Ambasaderi Wa Israel Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version