Abagore bo muri Iran batangiye guhabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare, irimo gukoresha no kurasisha imbunda, mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ukomeje kwiyongera.
Ku Cyumweru, abagore bateraniye ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare kiri ahitwa Imam Hussein Square, i Tehran, bigishwa n’abasirikare n’abatoza uko bakoresha intwaro zirimo imbunda nto n’imbunda nini nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byabyanditse.
Iyi myitozo yabaye nyuma y’umunsi umwe Iran ifunguye ikindi kigo cy’imyitozo ya gisirikare ku baturage ahitwa Haft-e Tir Square.
Raporo zivuga ko ibyo bigo bigamije gutegura abaturage guhangana n’ingabo za Amerika na Israel mu gihe haba igitero cyo ku butaka.
Ku bagore bamwe bitabiriye iyi myitozo, intego ntiyari ugushaka kujya ku rugamba, ahubwo ni ukwiga uburyo bwo kurinda imiryango yabo n’aho batuye mu gihe intambara yaba igeze mu mijyi batuyemo.
Iyi myitozo yabaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gufata icyemezo kuri Iran “vuba cyane”, mu gihe ibiganiro bigamije kurangiza iyi ntambara bikigenda buhoro.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yanze igitekerezo cy’uko ikibazo cyakemurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ibihano bishya.
Yavuze ko mu gihe abanzi ba Iran bahitamo gukomeza intambara kandi bakayagurira ku butaka, igihugu cye kizirwanaho mu buryo bukomeye kurusha mbere.
Araghchi kandi yavuze ko nta gisubizo cya gisirikare kiri mu gukemura amakimbirane kitari ibiganiro bishingiye ku butabera no kuringaniza inyungu za buri ruhande mu zihanganye.

