Abashora Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane Baraburirwa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Romeo Ngamije. Ifoto@CMA/X Account

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane  (CMA Rwanda), Romeo Ngamije, yagaragaje ko abashoramari bakeneye amakuru yizewe kandi ahagije kugira ngo bafate ibyemezo biboneye.

Avuga ko iyo ngingo ari ingenzi mu rwego rwo kwirinda amayeri y’abakorera ubujura kuri interineti, anagaragaza ko imiyoborere myiza y’ibigo ari ingenzi mu kurinda ishoramari.

Ngamije yabivuze ubwo CMA Rwanda yifatanyaga n’ibindi bihugu mu kwizihiza Icyumweru Mpuzamahanga cy’Umushoramari, gitangira  kuva kuri uyu  wa 5 kugeza ku wa 11 Ukwakira, 2026.

Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zatumye amakuru ku mahirwe y’ishoramari aboneka bitagoranye, ariko ko zishobora no kuba inzira y’amakuru ayobya n’uburiganya.

Ati: “Imbuga nkoranyambaga zatumye amakuru ku ishoramari n’amahirwe arushaho kuboneka, ariko zongereyeibyago by’uko abashoramari bahura n’amakuru atari yo n’uburiganya bushobora kubagiraho ingaruka.”

CMA Rwanda izakoresha iki cyumweru mu bukangurambaga bugamije gufasha abashoramari gusobanukirwa uko bakungukira mu gushora imari ahantu nk’aho, gusuzuma ingaruka, kugenzura niba abatanga serivisi z’ishoramari babifitiye uburenganzira no kurinda amakuru yabo bwite n’ay’imari.

Muri iki  gihe Capital Market Authority ikangurira abaturage kurinda ishoramari ryabo, hashyizweho n’amabwiriza mashya agenga imiyoborere y’ibigo biri ku isoko ry’imari.

Aya mabwiriza mashya yatangiye gukurikizwa ku wa 2 Ukwakira 2026 nyuma yo gutangazwa mu Igazeti ya Leta, asimbura amabwiriza yari ashingiye ku gitabo cy’imiyoborere y’isoko ry’imari cyo mu 2012.

Mu bigo birebwa n’aya mabwiriza, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ntashobora kuba ari na we muyobozi mukuru w’ikigo.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi kandi agomba kuba yujuje ibisabwa nk’umuyobozi wigenga.

Ayo mabwiriza areba ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane, abatanga impapuro z’agaciro ku bantu benshi cyangwa ku gice cyabo, ndetse n’ibigo biteganya kuzitanga.

Anareba ibigo bya Leta, ibyigenga, ibigo bya Leta by’ubucuruzi n’ibigo bito n’ibiciriritse.

Ku bigo birebwa n’aya mabwiriza, inama y’ubutegetsi igomba kugira abayobozi bari hagati ya barindwi na 11, bitewe n’ubunini bw’ikigo n’abo gikoresha cyangwa imiterere n’urwego rw’ibikorwa by’ikigo.

Ibigo bito n’ibiciriritse byo bisabwa kugira abayobozi bari hagati ya batatu na batanu.

CMA Rwanda ivuga ko izi ngamba zigamije guteza imbere isoko ry’imari rifite imiyoborere iboneye, bikajyanirana no gukomeza gushishikariza abaturage kumenya imikorere y’uru rwego no kurwitabira.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *