Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umuturage wari uvuye i Kabuga aje mu kazi mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubwo yari ageze hafi ya Nyandungu Eco-park yabonye icyotsi kinshi kizamuka gituruka mu cyanya cya Kigali cyahariwe inganda.
Nkurunziza yatubwiye ko ubwo mwotsi wari minshi k’uburyo umuntu yawuboneraga kure.
Undi nawe wari uturutse muri ibyo bice yatubwiye ko uwo mwotsi yawubonye arenze ku muhanda ugana i Ndera, bikagaragara ko uwo muriro wakaga rwagati muri iki cyanya cyahariwe inganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko atahita atangaza amakuru kuri iki kintu atarayakusanya neza, akaza kuyatugezaho mu gihe kiri imbere.
Ibi biravugwa mu gihe hari urundi ruganda rwo muri Gikondo rwakoraga matola ruherutse gukongoka.
Igenekereza ryavugaga ko ibyahiye byari bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni amagana.
Intsinga z’amashanyarazi zishaje nizo zavugwagaho kuba nyirabayazana w’iyo nkongi.
Inkuru y’inkongi yo muri Kigali Special Economic Zone turacyayikurikirana…

