Abagore Mu Ikoranabuhanga Mu Bucuruzi Bagirira Akamaro Bagenzi Babo

Ni ibyemejwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryangano mpuzamahanga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho witwa  Digital Cooperation Organisation, Deemah Alyhay.

Yabivuze nyuma yo gusinyana amasezerano n’ikigo Smart Africa gifite icyicaro mu Rwanda, akaba ari amasezerano azafasha mu kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’inzira yo guteza imbere abagore  n’abakobwa.

Deemah Alyhay ati: “Kuvana ubucuruzi mu buryo busanzwe tubwinjiza mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubwabyo bizafasha mu kuzamura umusaruro w’imbere mu gihugu ariko binafashe mu guhanga akazi, rero ubagore basanzwe mu bucuruzi nibabwinjiza mu ikoranabuhanga bizahesha abandi bagore akazi.”

- Advertisement -

Ingingo z’ariya masezerano zivuga ko  agamije guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko gukwirakwiza murandasi no kuzamura ubumenyi mu kuyibyaza umusaruro hagamijwe kubona ibibazo umugabane wa Afurika ufite.

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné avuga ko n’ubwo basanzwe bashyize imbere kwimakaza ihame ry’uburinganire mu guteza imbere ikoranabuhanga, ariya masezerano azabafasha kurushaho kugera ku ntego y’iterambere ry’ikoranabuhanga kuri buri wese.

Koné ati: “Aya masezerano agamije mu buryo bwihariye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu rugendo rw’iterambere mu ikoranabuhanga.”

Lacina Koné

Avuga ko  n’ubusanzwe muri Smart Africa muri rusange ndetse no mu bagize akanama k’abaminisitiri b’ikoranabuhanga baba muri Smart Africa harimo abagore n’abakobwa benshi.

Ihame ry’uburinganire rero ngo barishyira imbere.

Lacina Koné avuga ko ‘bakora uko bashoboye’ kugira ngo ba Minisitiri bagize Smart Africa babe ikitegererezo ariko banakore ubuvugizi bityo abana b’abakobwa bakomeze kwiga ikoranabuhanga bamenye no  kuribyaza ibisubizo by’ibibazo bihari.

Ikigo Smart Africa gikorera mu bihugu 32 byo muri Afurika.

Bahererekanya amasezerano agamije kuzamura urwego rw’abagore mu ikoranabuhanga mu bucuruzi

Abatuye ibi bihugu bose hamwe ni abantu miliyoni 800.

Ifite ibigo by’abikorera 40 byiyemeje gukorana nayo kugira ngo intego y’isoko rihuriweho ry’ikoranabuhanga muri Africa (Single Digital Market in Africa)  zizagerweho mu mwaka wa 2030.

Kuri uyu wa Mbere taliki 06, Kamena, 2022 mu Rwanda hasinyiwe andi masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abahanga mu by’ibyogajuru azarufasha gutunga  no gukoresha neza icyogajuru cy’itumanaho, communication satellite.

Nyuma y’ibi kandi Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ikoranabuhanga (World Telecommunication Development Conference).

Irangiye yatangije kandi ikigo kitwa Rodhe & Schwatz Rwanda Office.

Ni ikigo kigo cya mbere muri Afurika kizakorera mu Rwanda kitwa Rodhe &Schwarz Rwanda Office.

Gifite ibigo ku yindi migabane itari Afurika ndetse gikoresha abakozi bagera ku 13,000 mu bihugu 70 ku isi.

Ibihugu byose bikorana n’iki kigo byishimira ko cyabifashije guteza imbere itumanaho ryabyo, ndetse kigatuma inzego za Leta zikoresha ikoranabuhanga rya murandasi mu bice byinshi by’ubuzima bw’igihugu zitera imbere zikagera ku nshingano zazo.

Ni ikoranabuhanga rifasha no kupima uko imirongo ya radio ikora, ibyo bita RF Test and Measurement.

R ivuga ‘Radio’ n’aho F ikavuga ‘Frequency.’

Rhode&Schward kandi ifasha mu gutahura no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga bishobora kubangamira gahunda za Leta.

Ni ikigo kinini k’uburyo mu mwaka wa 2020/2021 Rohde&Schwarz yinjije amafaranga angana na Miliyari 2,38 z’amafaranga y’ama EURO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version