Ikigo Rohde & Schwarz Cyafunguye Ishami Mu Rwanda Riba Irya Mbere Muri Afurika

Uwavuga ko ikintu gikomeye cyavuzwe mu Rwanda  ku wa Mbere taliki 06, Kamena, 2022 ari ikoranabuhanga ntiyaba abeshye! Muri Kigali Convention Center hatangirijwe ku mugaragaro inama mpuzamahanga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho,  hanafungurwa ikigo kitwa Rodhe & Schward Rwanda.

Mbere y’ibi kandi Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo witwa Musoni Ingabire Paula yari yasinyanye amasezerano n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abahanga mu byogajuru, akaba ari amasezerano agamije gufasha u Rwanda kuzagira icyogajuru mu itumanaho.

U Rwanda kandi rusanganywe ikigo kitwa Rwanda Space Agency.

- Advertisement -

Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa muri Kigali Convention Center hafunguwe ikigo cya mbere muri Afurika kizakorera mu Rwanda kitwa Rodhe &Schward Rwanda Office.

Ni ikigo gifite ibigo ku yindi migabane itari Afurika ndetse gikoresha abakozi bagera ku 13,000 mu bihugu 70 ku isi.

Ibihugu byose bikorana n’iki kigo byishimira ko cyabifashije guteza imbere itumanaho ryabyo, ndetse kigatuma inzego za Leta zikoresha ikoranabuhanga rya murandasi mu bice byinshi by’ubuzima bw’igihugu zitera imbere zikagera ku nshingano zazo.

Ni ikoranabuhanga rifasha no kupima uko imirongo ya radio ikora, ibyo bita RF Test and Measurement.

R ivuga ‘Radio’ n’aho F ikavuga ‘Frequency.’

Rhode&Schward kandi ifasha mu gutahura no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga bishobora kubangamira gahunda za Leta.

Ni ikigo kinini k’uburyo mu mwaka wa 2020/2021 Rohde&Schwarz yinjije amafaranga angana na Miliyari 2,38 z’amafaranga y’ama EURO.

Mu ijambo yavuze uko yatangizaga ku mugaragaro kiriya kigo mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko yahuye  b’ubuyobozi bwa kiriya kigo, aganira n’abakiyobora, aza kubabwira ko baramutse bazanye kiriya kigo mu Rwanda ntacyo bazicuza.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bihe byashize, u Rwanda rwakoze uko rushoboye kugira ngo rushore imari mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko mu Rwanda hari ibigo binini bikora iby’ikoranabuhanga birimo Kigali Innovation City, Rwanda Centre For Fourth Industrial Revolution n’ibindi.

Kagame yashimye ko  ikigo Rodhe &Schward Rwanda cyafunguwe mu Rwanda ari icya mbere muri Afurika kandi ngo u Rwanda ruzakomeza gukorana na kiriya kigo.

Ati: “ Mwumve ko muri mu rugo. Aha ni hamwe mu hantu hake mwakumva ko muri mu rugo.”

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Ikigo kitwa Rodhe&Scward cyashingiwe mu Budage taliki 17, Ugushyingo,1933.

Christian Leicher  niwe uyobora iki kigo mu rwego rw’Isi.

Iki kigo gikorera henshi muri Afurika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version