Icyamamare Ellen DeGeneres Arateganya Gutura Mu Rwanda

DeGeneres signs autographs following her Hollywood Walk of Fame star ceremony on Sept. 4, 2012, in Los Angeles.

Umunyamerikakazi w’icyamamare kuri Televiziyo wakiriye ibindi byamamare bikomeye ku isi mu kiganiro yita The Ellen DeGeneres Show arateganya kugura inzu mu Rwanda akajya aza kuhaba kenshi.

Aherutse kubitangariza muri Tweet yakoze.

Yavuze ko yaje gusanga u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abantu bacyeye kandi bagira urugwiro.

Ni igihugu kandi yubatsemo ikigo gikora ubushakashatsi ku by’ingagi, akaba yaracyubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu rwego rwo gufasha abashaka kwiga iby’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga kubona aho bakorera ubushakashatsi.

- Advertisement -

Ubwo yagitahaga, yavuze ko yacyubatse mu rwego rwo kwibuka no gusigasira umurage wasizwe na Dian Fossey, Umunyamerika kazi watangije ikigo cyamwiritiriwe kitwa Dian Fossey Foundation kigamije gukora ubushakashatsi ku ngagi mu rwego rwo kurinda ko zazacika ku isi.

Muri Tweet ye, Ellen DeGeneres yagize ati: “ Ndi gutekereza uko nazajya gutura muri kiriya gihugu. Njye n’umufasha wanjye tuzagura iyo inzu, kandi tuzajya tumara igihe kinini mu Rwanda kuko ni igihugu cy’abantu bacyeye, bafite urugwiro kandi bishimye.”

Mu minsi yatambutse ariko hari amakuru yatangajwe na The Heat yavugaga ko

Ellen DeGeneres n’umugore we  Portia de Rossi bashobora gutandukana.

Portia de Rossi

Icyakora iriya nyandiko ikomeza ivuga ko DeGeneres afite umushinga w’igihe kirekire wo kuza mu gutura mu Rwanda kugira ngo abone uko akurikirana iby’ikigo yashinzwe kita ku ngagi zo mu Birunga.

Muri Gicurasi, 2018 Ellen yahuye na Perezida Kagame

Muri Gicurasi, 2018 Ellen yahuye na Perezida Kagame nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Hari kuwa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018.

Arengeje imyaka 60 y’amavuko akaba ku isabukuru y’imyaka 60 yarahawe impano n’umugore we Portia de Rossi yo kumushingira ikigo kizajya kita ku ngagi mu Rwanda kuko byari bisanzwe ari ibintu akunda.

Hagati aho biteganyijwe ko Ellen DeGeneres ari bufungure ku mugaragaro iriya nzu y’ubushakashatsi yubatse mu Kinigi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version