‘Abaguraga’ Urumogi Beretse Polisi ‘Abarugurisha’

Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Ntora, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi bagiye kwereka Polisi abantu bajyaga baguraho urumogi. Abo bantu babiri bagurishaga urumogi  Polisi yahise ibafata.

Ni umugabo ufite imyaka 34 y’amavuko  n’umugore ufite imyaka 40 y’amavuko.

Ubwo abapolisi bageraga mu ngo zabo  bahasanze udupfunyika 1, 664  tw’urumogi, twose hamwe.

Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe uyobora  Polisi mu Karere ka Gasabo ashima abatanze amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe kandi bafatanwe na ruriya rumogi.

- Advertisement -

Ati: “Bamwe mu baguraga urumogi kuri bariya bantu nibo batanze amakuru Polisi ijya mu ngo zabo iraruhasanga. Hamwe  hafatiwe udupfunyika tw’urumogi 1,650 ahandi hafatirwa udupfunyika 14.”

SP Mutembe avuga ko abafashwe bemera ko koko bacuruzaga urumogi kandi ngo barabisabira imbabazi.

Ku rundi ruhande ariko, batsembye banga kuvuga aho ruriya rumogi ruturuka kugira ngo rubagereho.

Icyakora ni kenshi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bavanye urumogi mu Karere ka Rubavu baruzanye mu Mujyi wa Kigali.

Benshi mu bafashwe bavuga ko barukura muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Urumogi rwinshi ruza i Kigali ruturuka muri Rubavu

Mu minsi micye ishize hari  umugore w’imyaka 31 wafatiwe  mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro afite udupfunyika 3, 117 tw’urumogi.

Twose twari dufite agaciro karenga Miliyoni 3 Frw kuko agapfunyika kamwe (boule) kagura arenga Frw 1000.

Polisi yamufashe ku wa Mbere Taliki 10, Mutarama, 2022 imufatira mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umugore wafashwe ngo yari ashyiriye  urumogi abakiliya be b’i Karongi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabivuze.

Ku byerekeye abaraye bafashwe, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo SP Mutembe  yakanguriye abantu kureka ibiyobyabwenge ahubwo bakajya mu bikorwa byemewe n’amategeko.

Ati:  “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izarambirwa kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa abakora ibyaha. Turakangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha kandi turanashimira abatanga amakuru umunsi ku wundi.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi kugira ngo hakorwe iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version