Abaguye Mu Gitero Ku Kibuga Cy’Indege Muri Aghanistan Bamaze Kuba 110

Imibare imaze kumenyekana igaragaza ko abantu biciwe mu gitero ku Kibuga cy’Indege cya Kabul muri Afghanistan bamaze kuba 110, bazize ibisasu byaturikijwe n’umutwe wa Islamic State kuri uyu wa Kane.

Ni ibitero byahitanye abantu bari ku kibuga cy’indege bagerageza guhunga ubutegetsi bwa Taliban, umutwe uheruka gufata igihugu.

Imibare igaragaza ko mu bapfuye harimo abaturage nibura 97 ba Afghanistan, hakiyongeraho abasirikare 13 ba Leta zunze Ubumwe za Amerika bari bacunze umutekano mu gikorwa cyo guhungisha abo baturage.

Umutwe wa Taliban watangaje ko na wo wahatakarije abantu 28 nk’uko Al Jazeera yabyanditse.

- Advertisement -

Ni cyo gitero kiguyemo abasirikare benshi ba Amerika muri Afghanistan guhera muri Kanama 2011, ubwo igitero cyahitanaga abasirikare 30.

Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko umutwe wagabye kiriya gitero umenyerewe nka ISIS-K bagomba kuwuryoza ibyo wakoze.

Ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri mu bikorwa byo guhungisha ingabo kimwe n’abaturage ba Afghanistan bakoranaga, bitarenze ku wa 30 Kanama 2021.

Mu minsi 12 ishize hamaze guhungishwa abantu hafi 100,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version