Abana 24 B’Ingagi Bagiye Kwitwa Amazina Mu Muhango Wihariye

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ku wa 24 Nzeri 2021 hazitwa amazina abana 24 b’ingagi, mu muhango uzaba mu buryo bw’ikoranabuhanga ku nshuro ya kabiri.

Hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ingagi, aho intego izaba ari ugushishikariza abantu guhuza imbaraga mu kubungabunga izi nyamaswa zidapfa kuboneka ahandi ku isi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, kuri uyu wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko abazita amazina batoranyijwe mu nzego zitandukanye. Gusa amazina yabo azatangazwa igihe kigeze.

Ati “Mu bazita amazina y’ingagi harimo abantu batandukanye, harimo ibyamamare muri siporo, harimo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora mu kubungabunga ibidukikije, inshuti z’u Rwanda, abakora mu nzego zitandukanye ari iz’abikorera, ari iz’ubuzima, n’izindi.”

- Advertisement -

Biteganywa ko na mbere y’uwo munsi, ku mbuga nkoranyambaga hazaba ubukangurambaga bugamije gushaka amazina azatangwa, abazatsinda muri iryo rushanwa bakazahembwa imyambaro y’amakipe yamamaza ‘Visit Rwanda’ ya Arsenal F.C na Paris Saint Germain.

Iki gikorwa cyatangiye mu 2005, kuva icyo gihe hamaze guhabwa amazina abana 328 b’ingagi.

Muri iyo gahunda kandi hagenda habaho kwishimira inyungu iva mu bukerarugendo, aho miliyari 6.5 Frw zimaze gushorwa mu mishinga itandukanye y’abaturiye za Pariki.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version