Connect with us

Mu mahanga

Abantu Benshi Barimo Abanyamerika 12 Biciwe Ku Kibuga cy’Indege Muri Afghanistan

Published

on

Yisangize abandi

Inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe za Amerika n’iza Afghanistan zatangaje ko abaturage nibura 60 n’abasirikare 12 ba Amerika bimaze kumenyekana ko biciwe ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul, baturikanwe n’ibisasu byakomerekeje abandi benshi.

Ntabwo abaturikije biriya bisasu bahise bamenyekana, ariko nyuma ibyo bitero byaje kwigambwa n’umutwe wa Islamic state.

Habanje guturika ibisasu bibiri byanahitanye abasirikare 12 ba Amerika bari bacunze umutekano w’abaturage benshi, bakoraniye ku kibuga cy’indege bashaka guhunga.

Abandi basirikare 15 bakomeretse, mu gihe mu baturage habarurwa abasaga 140 nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Mu gihe abantu bari bakigerageza gutabara inkomere, amakuru avuga ko hahise haba iturika ry’ikindi gisasu cya gatatu.

Byitezwe ko imibare y’abapfuye n’abakomeretse iza gukomeza kwiyongera.

Kuri uyu wa Kane ubwo ibitero byabaga, ku kibuga cy’indege hari hakomeje kwirundira abantu benshi barimo kugerageza guhunga igihugu, nyuma yo gufatwa n’umutwe wa Taliban.

Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Ingabo ya Amerika, Gen Kenneth McKenzie, yatangaje ko nubwo biriya bitero byabaye, nta kabuza ibikorwa byo guhungisha abantu bizakomeza. Byari byatangajwe ko bizasozwa ku wa 31 Kanama.

Bikekwa ko hari abanyamerika 1000 bakiri muri Afghanistan.

Ibisasu bibiri byaturitse byahitanye benshi

Igikuba cyahise gicika mu baturage benshi bageragezaga guhunga

Bibarwa ko abantu barenga 140 bakomeretse

Abaganga bahise batabarana ingoga

Ibitaro byo hafi aho byakiriye inkomere nyinshi

Ku kibuga cy’indege cya Kabul abantu ni uruvunganzoka

 

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version