Abahawe Urukingo Rwa AstraZeneca Bagiye Guterwa Urwa Kabiri

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yakiriye inkingo 247.000 za AstraZeneca, zizatangira gutangwa kuri uyu wa Gatandatu haherewe ku bahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19, bari bategereje urwa kabiri.

Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyasohoye kuri uyu wa Gatanu, cyavuze ko ziriya nkingo zabonetse binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX, harimo izigera ku 117.600 zatanzwe n’u Bufaransa.

Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron uri mu Rwanda, kuri uyu wa Kane yatangaje ko yatangiye uruzinduko rwe azitwaje.

Perezida Paul Kagame yahise anamishimira ku bw’iriya mpano.

- Advertisement -

Ati “Wakoze kuza witwaje inkingo zari zikenewe cyane, ndatekereza ko byafashe umwanya munini mu ndege yawe, washoboraga kuzana abantu benshi ariko washatse uko wabona umwanya w’inkingo. Twari tuzikeneye cyane kandi ndatekereza ko ari cyo inshuti ziberaho.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yashimiye u Bufaransa n’abandi bafatanyabikorwa batumye ziriya nkingo ziboneka.

Ati “Twiteguye guhita dutangira gukingira duhereye ku bahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca. Dukomeje kandi ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo n’izindi nkingo zikenewe ziboneke, bityo dukingire umubare munini w’abaturarwanda kuko ari bumwe mu buryo buzatuma dutsinda burundu iki cyorezo.”

Byemejwe ko kuri uyu wa Gatanu inkingo zose zakiriwe zirara zigejejwe mu bigo nderabuzima bizakingirirwamo hirya no hin mu gihugu.

Gukingira bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, umuntu uzakingirwa akazagenda amenyeshwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 350.400.

Intego ni ugukingira abantu miliyoni 7.8 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version