U Budage Bwemeye Ko Bwakoze Jenoside Muri Namibia

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Budage Heiko Maas yatangaje ko icyo gihugu cyateje ububabare ndengakamere abaturage bo mu bwoko bwa Herero na Nama muri Namibia y’ubu, muri jenoside yakozwe mu gihe y’ubukoloni.

Mu itangazo Minisitiri Maas yasohoye, yavuze ko nk’ikimenyetso cyo kwemera ibyo bakoze, u Budage bugiye gushyiraho ikigega cya miliyari $1.34. Abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’u Budage bazagira uruhare mu kugena icyo kizakoreshwa.

Yanatangaje ko igihe hagira abaregera indishyi, itazavanwa muri kiriya kigega nk’uko DW yabirangaje.

Byagenze bite kiriya gihe?

- Advertisement -

U Budage nibwo bwakolonije igice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Afurika, hagati y’imyaka ya 1884 na 1915.

Abaturage benshi batangiye kurambirwa abakoloni, babigumuraho ndetse babagabaho ibitero kuko nta gahunda bagaragazaga yo gutaha. Muri abo harimo abo mu moko ya Herero na Nama.

General Lothar von Trotha woherejwe n’u Budage guhangana na biriya bitero guhera mu 1904, yaje kumenyekana cyane ku byemezo yagiye afata bitabamo impuhwe na nke. Nibwo iriya yaje kwemerwa nka jenoside yabaye, kugeza mu 1908.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko abantu 65.000 mu basaga 80.000 ba Herero bari batuye aho hantu n’abandi 10.000 mu baturage 20.000 ba Nama, bishwe. Bibarwa ko hari n’umubare munini w’abo mu bwoko bwa San bishwe n’Abadage.

Uko ubwumvikane bwagezweho

Minisitiri Maas yavuze ko hamaze igihe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, bigamije gushaka inzira ihuriweho iganisha ku bwiyunge no guhesha agaciro abishwe.

Nyuma yo kuvuga ko ari jenoside yabaye, yakomeje ati “Guhera ubu, mu buryo bwemewe, tuzajya twita ariya mahano izina ryayo – jenoside.”

Abaturage b’amoko ya Herero na Nama bagize uruhare muri biriya biganiro n’u Budage, bimaze imyaka isaga itanu. Byatangiye mu 2015.

Ni nyuma y’uko mu 2014 uwari Minisitiri w’iterambere mu Budage, Heidemarie Wieczorek-Zeul, yasabye imbabazi kuri buriya bwicanyi ubwo yari mu rugendo muri Namibia, yemeza ko ibyo bakoze mu nyito yo muri iki gihe ari Jenoside.

Biteganywa ko inyandiko igaragaza ko u Budage bwemera ibyabaye izasinyirwa mu murwa mukuru Windhoek muri Kamena. Nyuma izemezwa n’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Mu minsi iri imbere Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier azagirira uruzinduko muri Namibia, rugamije gusabira imbabazi imbere y’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version