Mu Busitani Bwo Kwibuka Buri I Nyanza, Abanya Israel Bahateye Igiti cy’Ikizere

Itsinda ry’Abanya Israel bari mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ryasuye ikicarp cya IBUKA ka GAERG kiri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro ahari n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyuma yo kugirana ibiganiro bito n’abakora muri Biro byaba ibya IBUKA cyangwa GAERG, abagize ririya tsinda bahise batera igiti cy’ikizere mu busitani bwo Kwibuka buri hirya gato.

Ku rukuta rwa Twitter rwa GAERG, handitseho ko kiriya giti ari ikimenyetso ko kuvuka bundi bushya no kugira ikizere cy’ejo hazaza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Iri tsinda riri mu Rwanda ryavuye muri Israel mu minsi mike ishize.

- Advertisement -

Ryitwa Renewed Memory. Abarigize bakora filime nto zivuga kenshi na kenshi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Izo filimi nto ziba zigamije kwerekana ibibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi baciyemo n’uburyo babyivanyemo.

Mu Rwanda bari kureba uko bafasha abagize GAERG gukora filimi nka ziriya no kubafasha mu kumenya ubundi buryo komora ibikomere by’imitima yahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Barakorana kandi n’abanyeshuri bo muri Mount Kenya University mu gukora ziriya filime.

Mu mpera z’Iki cyumweru nibwo bari burangize uruzinduko rwabo mu Rwanda.

Ubwo bari mu nzira baza mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize, kuri Twitter bahawe ikaze na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Bwana Ron Adam.

Israel ivuga ko izagirana n’u Rwanda ubufatanye bwo mu nzego zitandukanye harimo no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka no gusana imitima yabo.

Basize bateye igiti cyo kuzirikana ko ejo hazaza ari heza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version