Abahinga Avoka Basabwa Kuyitaho Guhera Ikiri Mu Murima 

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Aho guhinga avoka bitangiriye kuba iby’umwuga, byayobotswe na benshi ariko batasobanukirwa ‘neza’ uko yitabwaho. RICA ibagira inama yo kwegera agorome akababwira uko urwo rubuto ruirindwa indiririzi.

Indiririzi ni udukoko twototera amababi, amashami cyangwa uruti by’igiti, urugero nka avoka, tukakinyunyuzamo ibitungagihingwa, bikagitera kunamba cyangwa kumagara.

Bigabanya ubwiza bw’igiti, nticyere neza bityo n’umuhinzi agasarurira mu kiganza.

Avoka isigaye yitaweho ngo harebwe uko yagira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize.

Nubwo iri mu bitezwa imbere, abahinga iki gihingwa ngengabukungu bagirwa inama yo kumenya uko bikorwa kinyamwuga.

Iyo ngingo niyo iri gushyirwa mu bikorwa mu bukangurambaga buri gukorwa na RICA(The Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority (RICA) n’ikigo RSB k’ubufatanye na Trade Mark Africa na Mastercard bubera hirya no hino mu Rwanda.

Gaspard Simbarikure ukora muri RICA mu gashami gashinzwe ibijyanye n’ubuziranenge avuga ko iyo avoka idatewe aheza, ngo ifatwe neza kandi yitabwaho, bigira ingaruka ku musaruro uzayivamo.

Ati: “Aho avoka ibereye igihingwa ngendabukungu, ubu ni ngombwa ko yitabwaho cyane. Abahinzj bamenye ko iyo uyirinze ibyonnyi n’indiririzi, uba uzamuye ubwiza bwayo n’amafaranga izishyurwa.”

Avuga ko avoka z’u Rwanda zabonye isoko mu mahanga bityo ko zikwiye kurindwa icyazangiza.

Kuba hari uburyo bwo gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku mbuto n’imboga byoherezwa mu Burayi n’ahandi, bitanga umukoro ku bahinzi wo kubungabunga avoka mu byiciro byose icamo yera.

Umukozi wo muri kimwe mu bigo by’ubucuruzi gihinga avoka witwa Edouard Ntibanyurwa ukorera mu kigo SOUK Farms kiri muri Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Rurangazi avuga ko ntacyo badakora ngo beze avoka zikwiye.

Avuga ko ubusanzwe igiti cy’uru rubuto cyera nyuma y’imyaka ine.

Umwero uheruka wabahaye toni zirenga 100 zoherezwa hanze zose uko zakabaye.

Uko avoka ingana mu mubyimba biri mu byitabwaho mu kwita ku bwiza bwayo, hakiyongeraho n’ibara ryayo kuko riba rigomba kuba ari icyatsi gisa n’ikijimye.

Harebwa kandi niba imiti avoka iterwa itazangiza umwimerere wayo.

Ibyo hamwe n’ibindi biri mu by’ibanze bitera avoka kugira ubuziranenge, ntizagere mu isoko mpuzamahanga ifite inenge.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB, nacyo gisaba abacuruzi n’abandi bahinga avoka cyangwa bakora mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi kwita k’ubuziranenge bwabyo.

Ibyo nibabikora, bizafasha mu kugeza ku isoko mpuzamahanga umusaruro wujuje ibisabwa, bunguke mu gihe kirambye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *