Abahinzi Barasaba Ko Imbuto Gakondo Nyarwanda Zabungwabungwa

Ubwo mu Karere ka Kayonza haberaga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuhinzi, abahinzi b’aho basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’Ikigo kita ku buhinzi kurinda ko amasaka, uburo, inkori n’izindi mbuto gakondo nyarwanda zacika.

Abo bahinzi bavuga ko byaba bibabaje hari imbuto zaranze ubuhinzi bw’Abanyarwanda bo hambere zicitse burundu kandi muri zo harimo n’amasaka asanzwe agaragara no mu kirangantego cy’u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umuhinzi wizihizwa buri taliki 14, Nyakanga.

Umwe muri bo witwa Nimukuze Venancie avuga ko ikibabaje ari uko amasaka ari gucika.

- Kwmamaza -

Ngo asigaye ahingwa n’abantu mbarwa!

Avuga ko uretse no kuba ari ikirango cy’ubuhinzi n’ubukungu bw’Abanyarwanda  bo hambere, amasaka agira igikoma n’umutsima Abanyarwanda bakunze kuva kera.

Abanyarwanda bakunze rucakarara kuva kera kubera ko ifata mu nda

Ku rundi ruhande ariko avuga ko byaba byiza hashatswe indi mbuto y’amasaka imeze neza kugira ngo haboneke ubwoko bushya kandi bubasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iriho muri iki gihe.

Si amasaka gusa ari mu marembera nk’uko abaturage babivuga, ahubwo hari n’uburo, inkori n’ibindi.

Basaba ko hari n’ibyatsi byavuraga Abanyarwanda bigomba kurindwa birimo umuravumba, igicuncu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubworozi buvuguruye, Dr Karangwa Patrick yabwiye abaturage ko impamvu hari ibihingwa bitakitabwaho ari uko hari ibindi bahisemo kuko bitanga umusaruro ufatika.

Ubu ngo umuhinzi ahinga agamije kwihaza ariko agasagurira n’isoko akabona amafaranga.

Dr Karangwa ati: “Ugomba guhinga ku ntego bitewe n’inyungu bikuzanira, niba se nta mafaranga bikuzanira cyangwa ukuramo urumva wakomeza kubihinga?, buri wese abanza kureba ngo nimpinga uburo cyangwa amasaka ndakuramo angahe?”

Dr. Karangwa Patrick aganiriza abaturage b’i Kayonza

Avuga ko kuba hari uhitamo guhinga avoka cyangwa urusenda ari uko iyo arugurishije abona amafaranga menshi.

Yavuze ko bifuza ko buri muhinzi ahinga agamije icyerekezo ku buryo ahinga ibintu bimwinjiriza amafaranga aho kugira ngo avunike ariko ntagire agafaranga akuramo.

Imibare y’ibarurishamibare ivuga ko Abanyarwanda bakora ubuhinzi bangana na 53,4%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version