Nyarugenge: Abatuye Umurenge Wa Kigali Begerejwe Ikindi Kigo Nderabuzima

Abaturage bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge baraye batashye ikigo nderabuzima gishya bubakiwe ku bufatanye bw’uyu Murenge n’ikigo kitwa Trinity Center for World Mission gikora imirimo y’iyogezabutumwa mu Rwanda.

Iki kigo nderabuzima kizarushaho gufasha abatuye Kigali kubona aho bivuriza barimo n’abageze mu zabukuru.

Serivisi begerejwe zirimo kwisiramuza, kwipimisha SIDA, kwisuzumisha indwara z’amaso n’amenyo, kanseri y’amabere n’iy’inkondo y’umura, kwipimisha indwara zitandura nka diabete n’umuvuduko w’amaraso no gusuzuma ababyeyi batwite hifashishijwe ibyuma bigezweho.

Mugwaneza Carine atuye mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Kigali avuga ko yishimiye serivise yo gupimwa indwara y’umuvuduko n’umutima yahawe.

- Advertisement -

Umwe mu bahatuye witwa Mugwaneza avuga ko iby’uko bazahabwa kiriya kigo babibwiriwe mu Nteko y’abaturage.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali.

Ati “Twari mu nteko y’abaturage batubwira ko hari Abazungu bazaza kutuvura, ni uko naje none ntashye nzi uko mpagaze, byanshimishije kuko nta mafaranga byantwaye”.

Avuga ko ari amahirwe yagize kandi ko bizamurinda kujya kwisuzumishiriza ahandi no gutanga amafaranga ajyanye nabyo.

Umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cya Mwendo Nzabonankira Euloge yashimye abafashije ikigo ayobora kubona ibikoresho bihagije byo kwita ku bakigana.

Ati : “Biradushaka cyane kuko abatugana biyongereye.”

Nzabonankira avuga ko bari kumwe n’inzobere mu buvuzi bw’abana zaturutse muri Amerika, inzobere z’indwara z’amaso n’amenyo, abaforomo ndetse n’abafasha mu by’ubuganga.

Umuyobozi wa Trinity Center for World Mission Kwizera Néhémie avuga ko igikorwa kirimo gukorwa n’abaganga b’inzobere baturutse muri Amerika bari kumwe n’abandi basanze mu Rwanda, ndetse n’abamisiyoneri ba Mission to the World ( MTW ) ni ingirakamaro.

Ni kimwe mu bindi kandi ni ngarukamwaka kuko gikorwa buri mpeshyi.

Ikindi avuga niko bari gushaka uko bahabwa ibyangombwa bitangwa n’ikigo gishinzwe Kaminuza n’amashuri makuru (HEC) kugira ngo ishuri ryabo rya bibiliya ritangire gukora  ryujuje ibyangombwa byemewe.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Trinity Center for World Mission muri Amerika, Charlie King waje akuriye itsinda ry’aba baganga n’abamisiyoneri, nawe yatangaje ko bagiye no gutangiza Seminari nshya i Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version