Gasabo: Ababyeyi Basabwe Kuzarinda Abana Amashusho Y’Urukozasoni

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri kitwa Kiriza Light School kiri mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo yasabye ababyeyi kuzaba maso, bakarinda ko abana babo bazareba amashusho y’urukozasoni cyangwa hakagira ikindi kibangiza mu mutwe.

Yavuze ko ayo mashusho abana bashobora kuyabona bayakuye mu byuma by’ikoranabuhanga by’ababyeyi babo cyangwa abandi babana mu rugo.

Mutiganda yabivugiye mu muhango wo guha abana impamyabumenyi z’amasomo bari barangije mu byiciro by’incuke ndetse n’abana biga amashuri abanza.

Hari mu muhango wabaye ku nshuro ya gatandatu kuva kiriya kigo cyatangira.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’iki kigo yabwiye ababyeyi bari baje mu muhango wo kwakira impamyabumenyi z’abana babo ko we n’abo bafatanya gutanga uburere bakora ibishoboka byose ngo abana bige neza kandi bigishwe na kirazira.

Ati: “ Aba bana bagiye kujya kuruhuka bazagaruke muri Nzeri. Babyeyi turabasaba kuzarinda abana ko bareba amashusho adakwiye y’urukozasoni cyangwa ngo berekwe n’ibindi byabangiriza mu mutwe.”

Abana bishimiye ko barangije amasomo yabo ariko bitegura n’andi

Ababyeyi bamusezeranyije ko bazakora uko bashoboye bakita ku bana babo, bakabarinda ko bareba ibitagira umumaro.

Bamusezeranyije ko mu bushobozi bwabo bujyaniranye no kuzuza izindi nshingano bafite, bazakora uko bashoboye bakareba ko abana babo batekanye mu ngeri zose z’imibereho yabo.

Umuyobozi ushinzwe uburezi  mu Murenge wa Bumbogo witwa  Ingabire Fidel yashimye abagize igitekerezo cyo kubaka ishuri nka ririya kubera ko ryatanze igisubizo ku ibura ry’amashuri agenewe abana bari muri kiriya kigero.

Avuga ko kuba abatuye Umurenge wa Bumbogo babyara abanaa benshi, bituma havuka ikibazo cyo kubabonera aho bigira ndetse n’ababigisha.

Ingabire Fidel yavuze ko imibare yerekana ko Umurenge wa Bumbogo utuwe n’abaturage bagera  ku 122,800, bikawugira uwa mbere mu Karere ka Gasabo utuwe cyane.

Avuga ko kuba ababyeyi babyara abana benshi ari umugisha ariko byongerera akazi abashinzwe uburezi kubera ko baba bagomba kubashakira ahantu bigira.

Ati: “ Icyampa hakagira abandi bubaka ibindi bigo nk’ibi kugira ngo abana babone aho bigira”

Ingabire Fidel

Ku rundi ruhande, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Bumbogo yanenze ko hari imyumvire muri bamwe mu barimu ivuga ko umuntu wize ari utavuga Ikinyarwanda.

Anenga ko hari ibigo bimwe byatoje abana kutavuga Ikinyarwanda ngo nibwo busilimu.

Kuri we, ibyiza ni uko abarimu bakwigisha abana kumenya uko indimi zabangikanywa, ariko Ikinyarwanda ntigishyirwe ku ruhande nk’aho nta kamaro kacyo.

Ababyeyi bari baje guherekeza abana babo

Yashimye ubuyobozi bw’Ikigo  Kiriza Light School kubera ubumenyi gitanga bikagirira abana  akamaro kandi ako kamaro kakagera no ku gihugu hose.

Turabasabye aba bana muzabafate neza, mubarinde ibyagira inguruka ku bwonko bwabo.

Guhera kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hazatangira ikorwa ry’ibizamini birangiza umwaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version