Abahinzi Barishimira Ko Umusaruro Wazamutse Kuri Hegitari Ifumbiye

Bashingiye ku mwanzuro wo mu yindi yafashwe mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye mu mwaka wa 2023, abahinzi bashima ko hashyizwe umuhati mu kuzamura umusaruro, bikagaragarira no ku musaruro wera kuri hegitari ifumbiye kandi yunganiwe.

Abahinzi bavuga ko uwo musaruro wiyongereye nyuma y’ishyirwa mu bikorwa by’iriya myanzuro, bikaba ikimenyetso kiganisha ku kwihaza mu biribwa nk’intego u Rwanda rwihaye.

Inama ya 18 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mpera za Gashyantare, 2023.

Mu mwanzuro ugendanye n’ubuhinzi wafatiwe muri iriya nama, harimo ko imbuto nziza itubuwe kandi yunganiwe n’ifumbire mvaruganda byagombaga kugezwa ku baturage bituma abahinzi bongera umusaruro.

- Advertisement -

Indi ngingo bavuga ko yagize uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ni ukuhira hakoreshejwe ibikoresho byuganiwe ka Leta kandi bigaragaramo ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephone Musafiri avuga ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi kugira ngo u Rwanda ruzakemure ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa bihagije abarutuye.

Yabwiye RBA ati: “ Leta itanga Nkunganire ku ifumbire,  itanga Nkunganire ku mbuto, itanga ifumbire dukoresha mu buhinzi, DAP, NPK, IRE n’izindi zitangwa zunganiwe ku kigero cya 43% kuzamura hanyuma  umuhinzi akishyura igice gisigaye. Ndetse n’imbuto harimo ibigori, soya n’ingano igiciro cyabyo cy’imbuto kiba kiri hejuru cyane bigatuma Leta itangaho Frw 1700 kuri buri kilo.”

Atanga urugero ku mbuto y’ibigori, akavuga ko ubusanzwe Ikilo kigura hagati ya Frw 2500 na Frw 3000 hanyuma Leta ikishyurira buri muhinzi Frw 1700 ku kilo.

Kuri Musafiri, ngo iyo ni inkunga igaragara ariko nanone agasaba abahinzi gufata neza  uwo musaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version