Mu Bwongereza Zahinduye Imirishyo

Politiki y’Ubwongereza igiye kugira isura nshya nyuma y’uko ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ritakaje imyanya mu Nteko ishinga amategeko, ahubwo bakiganza iy’irindi shyaka rikomeye ry’abakozi bita Labour Party.

Mu buryo butari bwitezwe na benshi, ubu umugabo witwa Keir Starmer niwe ugiye kuba Minisitiri w’Intebe kuko ari nawe wayoboraga ishytaka Labour.

Uwo yatsinze ari we Rishi Sunak yatangaje ko Abongereza bakoze amahitamo yabo.

Starmer yatangaje ko ibyabaye mu Bwongereza ari intangiriro y’impinduka ndende.

- Advertisement -
Starmer ahoberana n’umugore we Victoria Starmer

Ishyaka rye ryatsinze ku bwiganze busesuye kuko mu Ntebe 650 z’Abadepite, ryatwayemo Intebe zirenga 400.

Abo mu ishyaka rya Rishi Sunak bo bagize amajwi macye cyane kuko bafite 108 gusa.

Gutakaza imyanya mu Nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza byatumye abari bakomeye mu ishyaka ry’aba Conservatives bahigira kugaruka ku butegetsi mu gihe kitarambiranye.

James Cleverly ni umwe muri bo akaba yari asanzwe ashinzwe ibibera imbere mu gihugu nka Minisitiri.

Yabwiye BBC ko ibyaraye bibaye, byagombye kubera isomo abo mu ishyaka rye bigatuma bakora uko bashoboye bakagaruka ku butegetsi vuba.

Abajijwe uko yakiriye kuba Liz Truss wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatakaje umwanya mu Nteko, Cleverly yavuze ko bibabaje ariko ko ashima uko Truss yitwaye ubwo yari ari mu Nteko.

Liz Truss wigeze kuba Minisitiri w’Intebe: Inkomoko y’ifoto@Dailymail

Uyu mugabo avuga ko muri Demukarasi isesuye hahora ubwoba bw’uko ishyaka ryari riri ku butegetsi ryatakaza uwo mwanya.

Kuri we, ngo ntarirarenga kuko abo mu ishyaka rye bakwiye kwicara bakareba ibitaragenze neza bakabikosora.

Uko ibyavuye mu matora bihagaze

Mu Burayi hari kuba impinduka…

Umwarimu wa Filozofoya Prof Isaïe Nzeyimana yabwiye Taarifa Rwanda ko mu Burayi hari kuba impinduka muri politiki zigamije ko abayobozi bibanda ku bibazo bireba abaturage imbere mu gihugu.

Prof Isaie Nzeyimana

Avuga ko mu bihe birebire bitandukanye, abanyapolitiki bo mu Burayi muri rusange no mu Bwongereza by’umwihariko bakunze kwerekeza politiki zabo mu bibera mu mahanga, bakibagirwa ku bibazo nyamukuru biri imbere mu bihugu byabo.

Ati: “ Ubanza mu Burayi bashaka gukora Uburayi bushya!”

Abanyapolitiki barashaka kongera kwegera abaturage, bakumva ibyo bifuza kuko amashyaka yari amaze igihe asa n’akorera hanze.

Si ikibazo kiri mu Bwongereza gusa, ahubwo impinduka zagaragaye no mu Butaliyani, Espagne ndete no mu Bufaransa birashoboka cyane ko ari ku bizagenda mu matora azaba kuri iki Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2024.

Prof Nzeyimana avuga ko, ku rundi ruhande, abayobozi bashya bari kujya mu nshingano zo hejuru mu bihugu byabo batazapfa guhindura imirongo migari basanze iriho kuko mu Burayi hatayobora umuntu ahubwo hayobora imirongo migari ihurijwe hamwe; bityo bita système.

Si i Burayi gusa ibintu byifashe gutyo ahubwo no muri Amerika ni ko bigenda.

Urugero ni urwa Donald Trump wigeze kuvuga ko agiye kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexico ariko bikanga.

Kuri we yumvaga yabikora ariko agorwa no kubihuza na politiki yari asanzeho yubatswe n’uwo yasimbuye ari we Barack Obama.

Nzeyimana ahuza uru rugero rwa Trump nibimaze iminsi biri mu masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza by’uko iki gihugu cyizohereza abimukira mu Rwanda, akavuga ko abo mu ishyaka rya Labour bashobora kuzagorwa no kubihindura.

Ati: “ Nabo ba travaillistes[Labour] hari ibyo batazakuraho kuko ari zo politiki  ngari zigenga igihugu. Hari utuntu duto bashobora kuzashyiraho ariko ndakeka ko batazahindura ibintu binini”.

Ashima u Rwanda ko rwo rukora ibyo rubona ko bikwiye birimo no kumenyesha amahanga urwo ari rwo, ibyo rufite bityo ayo mahanga akaba ari yo ahitamo niba yakorana narwo.

Yabyise ‘diplomatie pro-active’.

Uyu mwarimu wa Filozofiya avuga ko u Rwanda rubikora neza kuko rwereka amahanga uko ruteye, uko rufata abantu barwo neza hanyuma ubishatse akaruzamo.

Rwereka amahanga ko rwubatse neza imibereho y’abarutuye n’abazaruganamo, hanyuma abashaka kuruzamo bakaruzamo ku bushake.

Iyi mikorere ngo niyo ituma u Rwanda rugira uruvugiro kuko ituma rudatungurwa n’ibibazo ngo rubiburire ibisubizo nk’uko bijya bigenda ku bindi bihugu byinshi by’Afurika.

Ubwo ubutegetsi bw’Ubwongereza bwahinduye imirishyo, ahasigaye ni ugutegereza uko abayobozi barwo bazakorana n’ab’u Rwanda ku idosiye y’abimukira biteganyijwe ko bazazanwa mu Rwanda muri iyi mpeshyi.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yigeze kubwira umunyamakuru wa BBC ko abimukira nibatoherezwa mu Rwanda rwiteguye kuzasubiza amafaranga rwahawe ngo ruzabiteho.

U Rwanda ‘Rushobora” Kuzasubiza Ubwongereza Amafaranga Yari Agenewe Abimukira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version