Abahinzi B’i Gatsibo Barataka Icyonnyi Kibasiye Imirenge Umunani

Icyonnyi kitwa Mukondo w’inyana kiravugwaho kwibasira imyaka yari yaratewe kuri hegitari 403.

Icyo cyonnyi  gifata ibihingwa bikiri mu butaka ntibimere.

Abaturage bonewe nacyo bavuga ko bahinze imyaka yabo ihera mu butaka.

Mukondo w’inyana iza mu butaka ifite umwihariko wo kwangiza ibihingwa byose bitewe mu butaka.

- Advertisement -

Nta na kimwe muri byo cyera.

Ikinyamakuru kitwa Muhaziyacu gikorera muri biriya bice kivuga ko abahinzi cyaganiriye nabo bakibwiye ko bafite impungenge z’uko inzara izabarembya kubera ko imyaka bari bateye yari imbuto bari basigaranye bizeye ko izera bagasarura.

Nzayirwanda  ni umwe muri bo.

Uyu mugabo wo mu Murenge wa Kabarore  agira ati:  “Ubundi njye ibi bintu natangiye kubibona kera, uyu mwaka ni uwa gatatu ariko byatangiye ari bike umuntu agahinga bimwe bikamera ibindi bikanga gusa ubona bidakabije, ariko uko iminsi yagenda ishira bikagenda byiyongera.”

Avuga ko muri iki gihe biriya byonnyi byabaye byinshi k’uburyo nta kintu abona bazeza.

Kimaze kugera mu mirenge umunani kandi aka karere kagizwe n’imirenge 14

Birumvikana ko atari we wenyine uhangayikishijwe n’iki kibazo kuko hari n’abandi batabwiye bagenzi bacu iby’ibibazo bafite banga ko bazitwa ko baca igikuba.

Abashinzwe ubuhinzi hari inama batanga…

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo witwa Bernard  Udahemuka avuga ko  icyo cyonnyi gihari ariko ngo bari kugerageza kugihashya.

Icyakora hari inama agira abahinzi:

Ati: “Ubu ngubu turi kugira inama abaturage y’uko bakirinda iki cyonnyi bakoresha ifumbire iboze neza, guhinga ubutaka bakageza kure k’uburyo bworoha ndetse no gutera imbuto ihungiye kugira ngo icyo cyonnyi babashe kugihashya.”

Avuga ko iki cyonnyi ari nk’ibindi byonnyi urugero nka nkongwa ariko cyo ngo umwihariko wacyo ni uko kiba mu butaka.

Iki ni  ikibazo gikomeye kubera ko kiriya cyonnyi kimaze kuboneka mu mirenge umunani y’aka Karere gasanzwe kagizwe n’imirenge 14.

Muri Gatsibo Inzara Iranuma!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version