Abahitanywe N’Umwuzure Muri Texas Bageze Kuri 80

Uyu mwuzure wahitanye benshi bari basinziriye: Ifoto:Texas Tribune.

Leta zunze ubumwe z’Amerika cyane cyane imwe muri 50 ziyigize yitwa Texas iri mu gahinda nyuma yo gupfusha abantu 81 abandi 41 bakaba baraburiwe irengero kubera umwuzure uherutse kwibasira iyi ntara ituwe n’abantu miliyoni 31.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize hari tariki 04, Nyakanga, 2025 nibwo umwuzure watewe no kuzura bitunguranye k’umwe mu migezi y’aho watembeye ahantu hari hahuriye urubyiruko n’abana bato biganjemo abakorwa urabatikiza.

Byabereye mu gace kitwa Kerr County. Utundi duce twatakaje abantu ni ahitwa Travis, Burnet, Williamson, Kendall no muri Tom Green.

Imibare y’abahitanywe nayo mazi ntisiba kwiyongera bitewe n’imirambo iri kubonwa n’abashinzwe ubutabazi.

Aba bavuga ko hari indi itaraboneka kandi myinshi ku buryo umubare w’abantu ayo mazi yahitanye ushobora kugera ku bantu 100 cyangwa barenga.

Ikigoranye ni uko hari ahandi amazi yarushijeho kwiyongera bitewe n’uko imvura yakomeje kuhagwa, igatinda guhita.

Ni imvura kandi igikomeje kugwa, ikabangamira umuhati w’abatabazi ngo barebe ko babona imibiri y’abo bantu biganjemo abana bahitanywe n’ariya mazi.

Guverineri wa Leta ya Texas Greg Abbott  avuga ko abatabazi bazakomeza gushakisha uko babona abo bantu, ku buryo ntawe uzasigara batamubonye yaba ari muzima cyangwa yapfuye.

Abbott ati: “ Tuzakora ibishoboka byose tubone abantu bacu bose bajyanywe na kiriya kiza”.

Umugezi witwa Guadelupe niwo wujujwe n’imvura yaguye mu gihe cy’isaha imwe uteza ako kaga kose.

Amazi y’uyu mugezi yazamutse ku butumburuke bwa metero umunani asandara mu nkengero, atuma ibihari byose harimo n’abantu birengerwa n’amazi.

Kubera ko hari mu ijoro, abakobwa bari baje ku nkengero z’ayo mazi bahasohokeye mu gikorwa bakunze kuhakorera barengewe n’amazi yabasanze basinziriye ubuzima bwa benshi muri bo burangirira aho.

Hari umwe mu batabazi witwa Gref  Froelick wahoze ari umusirikare mu itsinda kabuhariwe ry’ingabo za Amerika wabwiye BBC ko hari abantu bamwe basanze imirambo yabo muri metero umunani mu bujyakuzimu.

Ikindi ni uko hakiri kujijinganya hagati y’abantu bose bari bakambitse muri kiriya gice.

Perezida wa Amerika Donald Trump kuri iki Cyumweru yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’akaga, asaba abashinzwe ubutabazi guhanga amaso n’ibikorwa byabo bikibanda muri Leta ya Texas.

Abaturage ba Texas cyane cyane abaturiye aho ako kaga kageze bari gukorana n’abatabazi kugira ngo bite ku barokotse kiriya kiza.

Papa Leon XIV nawe yasabiye iruhuko ridashira abahitanywe n’ariya mazi, aboneraho no gusabira abayarokotse ngo bihangane kandi Imana ibibafashemo bongere babeho neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto