Abahombya Leta Y’u Rwanda Babikora Kwinshi…

*Bamwe bashora Leta mu manza igatsindwa, abandi bagakoresha amafaranga yayo mu byo atagenewe…

Ibihano abakozi ba Leta y’u Rwanda bahabwa kandi bidakurikije amategeko bituma bayirega igatsinda imanza bityo ikishyura amafaranga aba yaravuye mu misoro y’Abanyarwanda. Mu mwaka wa 2020-2021 yaciwe Miliyoni Frw 638 kubera imicungire mibi y’abakozi.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ko hari abakozi n’abayobozi mu nzego za Leta bari gukurikiranwa no kwishyura ku giti cyabo amafaranga Leta yaciwe n’inkiko mu manza yatsinzwemo n’abahoze bayikorera.

Abo bakozi  barayireze barayitsinda kubera ko inzego zayo zabafatiye ibihano birimo no kwirukanwa kandi bikorwa mu buryo ‘bunyuranyije n’amategeko.’

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane taliki 02, Kamena, 2022 nibwo iby’aya mande Leta yaciwe byatangarijwe mu Nama nyunguranabitekerezo yabereye ku Biro by’Akarere ka Karongi.

Yahuje abayobozi b’aka Karere, abayobozi b’ibitaro bikabarizwamo, abayobozi b’Imirenge n’ab’amashami atandukanye akorera muri Karongi.

Umunyamakuru wa RBA wayitabiriye yanditse ko abayitabiriye basobanuriwe amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi ba Leta bigatuma Leta ishorwa mu manza.

Izo manza ngo ziba zishingiye akenshi ku byemezo bidakurikije amategeko birimo no kwirukana abakozi ku kazi.

Hatanzwe urugero rw’uko mu mwaka wa 2020-2021, Leta yaburanye imanza 101 yarezwe n’abakozi 140 bo mu nzego 15 zirimo n’Akarere ka Karongi.

Muri izi manza, yatsinzwe imanza 93, itegekwa kwishyura miliyoni  Frw 640 zirenga, zirimo miliyoni Frw 528 zirenga agomba gutangwa kubera ko habayeho kwirengagiza uburenganzira bw’abakozi.

Muri izo manza Leta yaciwemo indishyi zirenga miliyoni Frw 110.

Mu manza zose,  Leta yo yatsinze imanza umunani zonyine, yishyurwa miliyoni Frw 3 GUSA.

Komisiyo y’abakozi ba Leta ivuga ko yo ubwayo yakiriye ibirego birenga 400 by’abakozi ba Leta baregaga inzego bakoreraga.

Muri byo harimo ibirego 17 byaturutse mu Karere ka Karongi, aho byatanzwe n’abakozi batandukanye barimo batatu bashinjaga Akarere kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Meya wa Karongi ati: ‘Tugiye kunoza uko ducunga abakozi’

Mukarutesi Vestine  uyobora Akarere ka Karongi avuga ko bagiye kurushaho kunoza imicungire y’abakozi b’aka karere. Ngo hari abakozi batatu bagiye gusubizwa mu myanya yabo bidatinze!

Mukarutesi Vestine

Abo bakozi bari barareze Akarere baragatsinda.

Nta gihe kinini gishize mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko ritegeka abayobozi cyangwa abakozi bagaragayeho gushora Leta mu manza ikazitsindwa kuzajya bishyura amafaranga iba yaciwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Inama y’ubutegetsi ya Komisiyo y’abakozi ba Leta Sebagabo Barnabin avuga ko hari abakozi n’abayobozi batangiye kwishyura ayo mafaranga ku giti cyabo.

Asaba abacunga abakozi ba Leta kubikora bisunze amategeko igihe cyose kugira ngo birinde imanza.

Mu birego 17 byagejejwe kuri Komisiyo y’abakozi ba Leta bitanzwe n’abahoze ari abakozi b’Akarere ka Karongi basaba kurenganurwa, 10 Komisiyo yasanze bifite ishingiro.

Iyi Komisiyo isobanura ko abo bakozi babifatiwe ibihano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri birego bisigaye, Komisiyo yasanze bitandatu  nta shingiro bifite, na ho kimwe kiracyakurikiranwa.

Kugeza ubu Akarere ka Karongi kishyuye miliyoni Frw zirenge enye ku rubanza rumwe katsinzwe.

Imari ya Leta igenda mu buryo budafututse ni nyinshi…

Muri mwaka(ukuyemo uwa 2020 kubera COVID-19) raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko ibigo bya Leta bicunga nabi umutungo wayo.

Iyo micungire mibi igaragarira mu kutamenya aho amafaranga yari yarateganyirijwe kuzakoreshwa imishinga runaka yarengeye, andi agakoreshwa icyo atari yaragenewe cyangwa se ntihagaragazwe inyandiko z’icyo yakoreshejwe.

Urugero rwa vuba aha ni ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB.

Iki kigo cy’igihugu mu mwaka ushize( 2021) cyatanze isoko ku kindi kigo ryo gutunganya ibishanga hirya no hino mu Rwanda ariko ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga byahombeje Leta Miliyari Frw 1.4.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yerekana ko taliki 31, Mutarama, 2020, RAB yasinyanye amasezerano n’Ikigo cyatsindiye isoko ryo gutunganya biriya bishanga.

Amasezerano ari muri iryo soko arimo ingingo y’uko icyo kigo cyagombaga gushakira RAB imashini izakoreshwa mu gutunganya ibishanga twakwita katelepurali( excavator machine) ariko RAB ikayikodesha ku Frw 3,800,000  KU MUNSI.

Ibiciro byari ku isoko muri kiriya gihe byavugaga ko imashini nk’iyi yakodeshwaga Frw 1,600,000 ku munsi ukuyemo n’imisoro.

Aya ni amafaranga yabazwe uhereye aho imashini yavanwaga kugera igeze aho yakoreye akazi.

Kuba yarakodeshejwe Frw 3,800,000 ku munsi abagenzuzi b’imari ya Leta basanze ari ibintu bitumvikana kandi byahombeje Leta.

REB nayo yashyizwe mu majwi kubera kubakisha ibyumba by’amashuri ibikoresho bidakomeye, kubaka ntirangize imirimo bigatuma hari ibyo Umugenzuzi w’imari ya Leta yasanze bitaruzura kandi byaratangiwe amafaranga, kugura mudasobwa zigapfira mu makarito zitarakoreshwa na rimwe, guhabwa amafaranga yo guhugura abarimu mu ikoranabuhanga ntibahugurwe nk’uko byateganyijwe n’ibindi.

Muri iki gihe ibigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho ndetse na Sosiyete Sivile bari kuganira na Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe iby’imari kugira ngo bayibwire ibyo babona byazahabwa amafaranga menshi muri politiki z’ibyo bigo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023.

Kimwe mu bigo biri buganire n’iyi Komisiyo kuri uyu wa Gatanu taliki 03, Kamena, 2022 ni Ibiro By’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, OGS.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version