Urubyiruko Nirwo Ruhanzwe Amaso Mu Gukura Isi Mu Bibazo- Minisitiri W’Intebe Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku ruhare rw’urubyiruko mu kuzamura ubukungu bw’isi binyuze mu ikoranabuhanga, yavuze ko ari rwo isi ihanze amaso ngo ruyivane mu kangaratete yatewe na COVID-19.

Iyi nama yiswe ‘Generation Connect Global Youth Summit’, ikaba ari imwe mu nama zibanziriza iyitwa World Telecommunication Development Conference (WTDC) izaba taliki 06, Kamena, 2022.

Dr Ngirente avuga ko kubera ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye Isi kandi rukagira imbaraga zo gukora ibintu vuba, ngo nirwo rugomba gushyirwamo imbaraga muri gahunda za Guverinoma zitandukanye kugira ngo rugere kubyo ibihugu byifuza.

Uko murandasi irutanwa kugezwa ku bana batuye isi ugereranyije imigabane itandukanye

Ibyinshi mu byo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byiyemeje kugeraho, bikubiye mu cyerekezo cy’Iterambere rirambye cyatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye kiswe Sustainable Development Goals.

- Advertisement -

Ikoranabuhanga riri mu byateganyijwe kugira ngo rifashe muri gahunda yo kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Iri koranabuhanga kandi niryo ryatabaye benshi mu gihe COVID-19 yacaga ibintu ku isi, abantu batemerewe kuva mu ngo.

Icyakora, nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abivuga imwe mu mbogamizi igaragara hirya no hino ku isi ni uko hari ahantu henshi hataragezwa ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga na murandasi ihagije.

Ni inama yahuje urubyiruko n’abafata ibyemezo muri politiki. Yabereye mu Intare Arena

Ibi bituma umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga urandaga.

Imibare yerekana ko 95% by’abatuye isi bakoresha murandasi y’igisekuru cya 3( 3G) abandi bacye bagakoresha iy’igisekuru cya kane( 4G).

Icyakora ikindi cyagaragaraye kandi gisa n’ikivuguruza ibyo kugira iriya murandasi ni uko imbaraga zayo usanga henshi ari nke kandi ubundi igisekuru cya kane kizwiho kwihuta ugereranyije n’icya gatatu.

Indi raporo yiswe How Many Children and Youth Have Internet Access At Home yakozwe na UNICEF  yerekana ko abana babiri ku bana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka 17 y’amavuko( bangana na miliyari 1,3) ndetse n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko batagira murandasi iwabo.

Abana bo muri Aziya nabo bafite ikibazo cya murandasi idahagije
Muri Afurika baragerageza ariko haracyari intambwe ndende

Muri iki gihe kutagira murandasi mu rugo ni ukunyagwa zigahera kuko hari amahirwe itanga harimo n’ayo kubona akazi umuntu udafite murandasi ihoraho abura.

Murandasi mu Rwanda yifashe ite?

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu gahunda y’iterambere u Rwanda rwihaye yiswe National Strategy for Transformation (NST1/2017-2024) harimo umuhigo w’uko bitarenze 2024, Abanyarwanda bose bafite hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko bazaba bafite ubumenyi bufatika ku mikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko biriya bizagerwaho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zirimo kwigisha abantu iby’ikoranabuhanga ndetse bigakorerwa n’abantu bakuru ku kigero cya 60%.

Icyakora ngo haracyari ikibazo cy’uko murandasi ihenze.

Kuri iki kibazo ariko ngo hari gahunda yo gukwiza murandasi henshi mu Rwanda binyuze mu gukoresha uburyo bwa Broadband kandi bikagirwamo uruhare n’abikorera ku giti cyabo.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, Leta y’u Rwanda ngo yakoranye n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo abaturage bahabwe telefoni zikoresha murandasi.

Ni gahunda yoswe Connect Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2019 ariko iza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

Connect Rwanda ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guha abaturage ikoranabuhanga

Ku rundi ruhande, hari urubyiruko rw’u Rwanda rwahuguwe mu ikoranabuhanga kandi rubifitemo ubuhanga bukomeye k’uburyo ruri gukora gahunda za mudasobwa zifasha mu kumva no kubika amajwi y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni kimwe mu byitezweho kuzorohereza abantu kwiga Ikinyarwanda bifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe ati: “ Nzi neza ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere ikoranabuhanga ziri gukorwa ariko kandi inshingano zacu nk’abantu bafata ibyemezo ni  uko tugomba gutera inkunga iyo mishinga ikabona uko ishyirwa mu bikorwa.”

Izindi raporo ku ikoranabuhanga zivuga ko mu bihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, ikoranabuhanga rizafasha mu guhanga imirimo igera kuri miliyoni 200 bitarenze umwaka wa 2030.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngitente avuga ko ibyiza byose bitangwa cyangwa bizatangwa n’ikoranabuhanga na murandasi bizagira akamaro mbere na mbere urubyiruko kuko rusanzwe rugize 75% by’abatuye isi.

Uyu mubare uvuze kandi ko ari narwo rukoresha murandasi nyinshi kurusha ibindi byiciro by’abantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version