Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Ikoranabuhanga mu buvuzi riri kuzamurwa(Ifoto y'ikigereranyo@bioMérieux)

Kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Kigali hazatangizwa uburyo bugenewe abajyanama b’ubuzima buzabafasha gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gukusanya amakuru ya serivisi baha abarwayi akabikwa neza.

Biri muri gahunda izakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima, RBC.

Uwo mushinga uzagirwamo uruhare n’ikigo L’Initiative – Expertise France, ukaba ugamije guha abajyanama b’ubuzima uburyo bukoresha ubwenge buhangano bagashobora kubika neza amakuru y’abarwayi.

Bari basanzwe babikoresha ikoranabuhanga risanzwe, gusa ubu Leta irashaka ko bizamurirwa urwego bigakorwa mu buryo butekanye kandi bwihuse kurushaho.

- Kwmamaza -

Kubika ayo makuru bizafasha inzego zifite abajyanama b’ubuzima mu nshingano zazo kugenzura ibyo bakora no kubagira inama ku byo banoza no kubaha andi mahugururwa ku mikorere mishya igezweho mu buvuzi cyangwa ibindi bibareba.

Ibyo birimo kubasangiza amakuru y’uko indwara zifashe mu baturage, aho bigaragara ko ziri kuzamuka, aho zigabanuka, icyiciro cyangwa ibyiciro byihariye n’andi makuru akomeye.

Umushinga wo kuzamurira abajyanama b’ubuzima ubushobozi mu kubika amakuru no kuyasangiza abantu hifashishijwe ubwenge buhangano uzamara imyaka itatu.

U Rwanda rurashaka kuzamura ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubuzima bw’abaturage barwo.

Rumwe muri zo ni urw’ubuzima.

Muri Kamena, 2024 Perezida Paul Kagame yahuye n’abajyanama b’ubuzima bahagarariye abandi mu Rwanda abashimira akamaro bafitiye Abanyarwanda.

Yababwiye ko ubuzima bwiza abaturage bafite, ku ruhande runini, babukesha umuhati wabo.

Kagame yabashimiye ko ibyo bakora babikorana ubwitange, ababwira ko inzitizi ihari ari amikoro make, ariko ko uko azabone azagirira bose akamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version