Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakiliya Ba CANAL+ Rwanda Bashyizwe Igorora Ku mukino Wa Nyuma Wa Champions League
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakiliya Ba CANAL+ Rwanda Bashyizwe Igorora Ku mukino Wa Nyuma Wa Champions League

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2022 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ yadabagije abakiliya bayo mu rwego rwo kubafasha kuzaryoherwa n’umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza Liverpool na Real Madrid saa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatandatu taLiki 28 Gicurasi 2022.

Ni umukino uzabera kuri ‘Stade de France’ ariko Abanyarwanda bakazawukurikira ku nyakiramashusho zabo bifashishije Dekoderi ya CANAL+ Rwanda. Uzatambuka kuri shene ya CANAL+ SPORT 3.

Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kuzaryoherwa n’uyu mukino, CANAL+ iri gutanga Icyumweru cy’inyongera cyo kureba amashene yose ya siporo mu gihe umukiliya aguze ifatabuguzi iryo asanganywe ritarashira.

Icyumweru cy’inyongera ku ifatabuguzi rya Frw 5000

Umukiliya usanzwe agura ifatabuguzi rya Frw 5,000, iyo ariguriyeho irindi ry’ibihumbi Frw 5,000 ahita ahabwa iminsi irindwi y’inyongera yo kureba amashene yose ya CANAL+ SPORT asanzwe aboneka ku ifatabuguzi rya Frw 20,000.

Mu gihe umukiliya uguze ifatabuguzi rya Frw  10,000 iryo asanganywe ritarashira, we ahabwa iminsi irindwi yo kureba amashene yose ya CANAL+ Rwanda asanzwe aboneka ku ifatabuguzi rya Frw 30,000.

Umunyarwanda wifuza kuba umufatabuguzi mushya wa CANAL+ Rwanda afite amahirwe yo kugura Dekoderi iri kumwe n’ibikoresho byayo ku Frw 5,000 mu gihe igiciro cya Installation(kumanika ibikoresho) nacyo kiri Frw 5,000 muri poromosiyo yiswe Shuwa Diru( Sure Deal).

Uretse umukino wa nyuma wa Champions League, muri Kamena 2022, CANAL+ Rwanda kandi izerekana n’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cyo muri 2023, aho u Rwanda ruri  kwitegura umukino ukomeye uzaruhuza na Senegal.

Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi rya CANAL+ ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ Rwanda, iduka rya CANAL+ Rwanda cyangwa akifashisha ikoranabuhanga nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).

Ni ‘sure deal’
TAGGED:BwongerezaCanal +IfatabuguziImikino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda N’Abayahudi Baba Mu Rwanda Bafunguriwe Resitora Yihariye
Next Article Perezida Kagame yabonanye N’Uyobora u Budage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

You Might Also Like

Imikino

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?