Nyuma y’uko ku Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi hashyiriwe ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga mu rwego rwo kwibutsa ubutumwa yakoze, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye Abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo n’ibikwiye n’ibidakwiye gukorerwa iri shusho.
Mu bikwiye harimo ko mu kureba iriya shusho abantu bagomba kuzirikana Yezu Padiri Ubald Rugirangoga yerekanaga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ngo kureba iriya shusho bigomba kujya byibutsa buri wese ubumwe afitanye na Yezu, bikamufasha gushimana Imana yaremye Ubald, ikamubeshaho nyuma ikamuhamagara.
Icyakora iri tangazo rivuga ko nta muntu ukwiye kunamira ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga kubera ko kuba yarakorewe ishusho bitamushyira mu kiciro cy’abantu basabirwa kuba Abatagatifu.
Impamvu ngo ni uko atari we wakizaga abantu, ahubwo yatakambiraga Yezu ngo abe ariwe ubakiza.
Si Rugirangoga wabakizaga ahubwo ni Yezu.
Soma itangazo mu mwimerere waryo:
Nyuma y'aho ku Ibanga ry'Amahoro hashyiriwe ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga mu rwego rwo kwibutsa ubutumwa yakoze, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo n'ibikwiye n'ibidakwiye gukorerwa iri shusho. pic.twitter.com/JpbavC8oXL
— JOURNAL KINYAMATEKA (@Kinyamateka_KM) January 14, 2024