Abakinnyi Bane Ba Arsenal FC Basuye u Rwanda

Itangazo iyi kipe yasohoye rivuga ko mu minsi mike ishize, hari abakinnyi bayo b’abagore basuye u Rwanda. Abo ni Jen Beattie, Caitlin Foord, Katie McCabe na Jordan Nobbs.

Ni ryo tsinda rya mbere  ry’abagore bakinira ikipe ya Arsenal risuye u Rwanda muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’iyi kipe bise Visit Rwanda.

Mu ruzinduko rwabo basuye ahantu hatandukanye harimo Pariki y’ibirunga, bajya gukinira umukino wo kumasha muri Hoteli iri mu zihenze kurusha izindi muri Afurika yitwa One & Only Gorilla’s Nest  iba mu Kiningi n’ibindi bikorwa birimo no gutoza ikipe y’u Rwanda y’abagore bakina Football.

Mu mezi menshi ashize hari ibindi byamamare byahoze bikinira ndetse bigikina muri iyi kipe byasuye u Rwanda.

Harimo David  Luiz, Eduardo César Daud Gaspar ushinzwe ibikorwa muri Arsenal n’abandi.

1.Jen Beattie

Jennifer Beattie

2.Caitlin Foord

Caitlin Foord

3.Katie McCabe 

Katie McCabe

4.Jordan Nobbs

Jordan Nobbs
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version