Nyanza: Umwana Ukekwaho Gusambanya Mugenzi We YAREKUWE By’Agateganyo

Urukiko mu Karere ka Nyanza rwanzuye  icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wari uherutse kuburana ahakana ibyo yashinjwaga byo gusambanya umwana w’imyaka itatu.

Uwo mwana ufite umwunganira mu mategeko yari aherutse kuburana asaba ko yarekurwa.

Ubwo aheruka mu rukiko yaburanye arira.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uriya mwana w’umuhungu yasambanyije uwo mwana w’umukobwa nawe abibwira ababyeyi be.

- Advertisement -

Mu bushishozi bwarwo urukiko rwasanze ubusabe bw’uyu mwana bw’uko yaburana adafunzwe bufite ishingiro, buramurekura by’agateganyo.

Mu iburanisha riheruka, Nyina w’umwana yavuze ko umwana we yatashye amubwira ko uriya mwana w’umuhungu uregwa, yafashe icyo ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni’ (Igitsina), agishyira mu gitsina cy’uriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.

Hagati ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko abaganga basanze uriya mwana w’umukobwa yarasambanyijwe kuko abaganga basanze akarindabusugi karavuyeho kose kandi afite urukomere tukiri dushya ku gitsina.

Ubushinjacyaha kandi bwasabaga ko kugira ngo hakorwe iperereza rinonosoye hanashakishwe n’ibindi bimenyetso kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza, uregwa yakomeza gufungwa by’agateganyo.

Mu cyumba cy’iburanisha uwo muhungu yaburanye yambaye imyenda y’ishuri, ishati y’umweru n’ipantalo ya kaki.

We yireguraga avuga ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa, kandi ngo ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga Se w’uregwa arayabima, barahira ko bazafungisha umwana we.

Kubera iyi mpamvu, harakekwa ko abo babyeyi bashobora kuba barabeshyeye uwo mwana byo kwihimura ku babyeyi be.

Me Célestin Nshimiyimana wunganira uregwa mu iburanisha yavugaga ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanywa.

Yavuze ko abatangabuhamya bose bashinja nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare, bityo agasaba ko ubuhamya bw’abatangabuhamya budakwiye agaciro.

Ubwo yagarukaga kuri raporo ya muganga, uwunganira uregwa yavuze ko umwana wo mu cyaro kuba yata  ‘akarangabusugi’  byaterwa n’ibintu bitandukanye birimo kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi.

Ku byerekeye raporo ya muganga nibiyikubiyemo, Me Célestin Nshimiyimana avuga  ko nta hantu handitse izina ry’uwo yunganira ngo bibe ari byo byaba itangiriro ryo kumukaho icyo cyaha.

Muri rusange ari uregwa ari umwunganizi we mu mategeko Me Celestin bombi basabaga ko uriya mwana w’umuhungu yarekurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwo mwana ari uw’i Nyanza, akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version