Abakora Mu Mutekano Bari Guhugurwa Uko Ibiribwa N’Imiti Byabungabungirwa Ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda, RIB, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’Ubutabera baraye batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kubongerera ubumenyi bw’uko imiti n’ibiribwa birindirwa ubuziranenge

Umuyobozi mukuru wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wayatangije.

Ari gutangwa k’ubufatanye na Polisi y’u Butaliyani imaze imyaka myinshi ifitanye umubano wihariye n’iy’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza  yavuze ko abateguye ariya mahugurwa bari bagamije kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bishingiye ku miti n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

- Advertisement -

Ati: “Intego nyamukuru y’aya masomo ni ugufasha inzego za Leta kubaka ubushobozi bwazo mu kurinda ubuzima bw’abaturage. Azaha abayitabiriye ubumenyi, n’ubuhanga bukenewe mu gutegura, gusesengura, no kugenzura ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubuziranenge, gusuzuma ibipimo no gusangira amakuru ku biribwa, imiti n’ibicuruzwa byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi mukuru wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wayatangije.

Inzobere mu buzima zo mu ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa (NAS) muri Jandarumori y’u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri nibo bari kubahugura.

Mu ijambo rye, uhagarariye abazahugura witwa Lt. Col. Eduardo Campora yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu byerekana ibufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri.

Lt Col Campora ati: “Aya mahugurwa  ni ikimenyetso cy’ubufatanye buhamye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani. Azafasha abayitabiriye kubona ubumenyi bwisumbuye kandi bwuzuza amahugurwa yabanje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ku mahame arebana no kugereranya no kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.”

Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017.

Abantu 45 nibo bari guhugurwa uko imiti n’ibiribwa byakomeza gucungirwa ubuziranenge

Ari mu ngeri nyinshi zirimo no kongera ubushobozi ku nzego zombi, kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’ibibuga by’indege, kurinda ituze n’umutekano w’abaturage, kurinda abanyacyubahiro, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version