Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakora Mu Mutekano Bari Guhugurwa Uko Ibiribwa N’Imiti Byabungabungirwa Ubuziranenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakora Mu Mutekano Bari Guhugurwa Uko Ibiribwa N’Imiti Byabungabungirwa Ubuziranenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2022 8:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, RIB, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’Ubutabera baraye batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kubongerera ubumenyi bw’uko imiti n’ibiribwa birindirwa ubuziranenge

Umuyobozi mukuru wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wayatangije.

Ari gutangwa k’ubufatanye na Polisi y’u Butaliyani imaze imyaka myinshi ifitanye umubano wihariye n’iy’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza  yavuze ko abateguye ariya mahugurwa bari bagamije kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bishingiye ku miti n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Intego nyamukuru y’aya masomo ni ugufasha inzego za Leta kubaka ubushobozi bwazo mu kurinda ubuzima bw’abaturage. Azaha abayitabiriye ubumenyi, n’ubuhanga bukenewe mu gutegura, gusesengura, no kugenzura ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubuziranenge, gusuzuma ibipimo no gusangira amakuru ku biribwa, imiti n’ibicuruzwa byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi mukuru wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wayatangije.

Inzobere mu buzima zo mu ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa (NAS) muri Jandarumori y’u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri nibo bari kubahugura.

Mu ijambo rye, uhagarariye abazahugura witwa Lt. Col. Eduardo Campora yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu byerekana ibufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri.

Lt Col Campora ati: “Aya mahugurwa  ni ikimenyetso cy’ubufatanye buhamye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani. Azafasha abayitabiriye kubona ubumenyi bwisumbuye kandi bwuzuza amahugurwa yabanje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ku mahame arebana no kugereranya no kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.”

Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017.

- Advertisement -
Abantu 45 nibo bari guhugurwa uko imiti n’ibiribwa byakomeza gucungirwa ubuziranenge

Ari mu ngeri nyinshi zirimo no kongera ubushobozi ku nzego zombi, kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’ibibuga by’indege, kurinda ituze n’umutekano w’abaturage, kurinda abanyacyubahiro, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’ibindi.

TAGGED:ButaliyanifeaturedPolisiRwandaUbuziranengeUjeneza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Ahangayikishijwe N’Uko Igifaransa Kiri Gusubira Inyuma
Next Article DRC Iherutse Kugura Intwaro Zibura Uzigeza i Kinshasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?