Ambasaderi Wa Israel Mu Rwanda Yasezeye Umugabo We Wagiye Kurwana Na Hamas

Ku rukuta rwe wa X, Einat Wiess umaze igihe gito ahagarariye Israel mu Rwanda yahashyize ifoto yahobeye umugabo we Aviad, amusazeraho ngo asubire mu gihugu cye kurwana na Hamas.

Aviad kimwe n’abandi bigeze kuba abasirikare ba Israel baherutse guhamagirirwa kwambararira urugamba kuko igihugu cyabo cyatewe na Hamas mu mpera z’Icyumweru gishize.

Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu yavuze ko inkeragutabara zose zitegura kwambarira urugamba kuko intambara Israel igiye kurwana na Hamas n’abayifasha ishobora kuzamara igihe kirekire.

Ambasaderi Weiss yifurije umugabo we kuzagera iwabo amahoro kandi amusaba kuzaba intwari agafatanya na bagenzi kwigiza yo Hamas.

- Advertisement -

Nyuma gato y’uko Hamas iteye Israel, Ambasade z’iki gihugu hirya no hino ku isi zatangaje ko kiri mu byago bikomeye cyatewe na bariya barwanyi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Abanyarwanda bafashe mu mugongo inshuti zabo zo muri Israel kandi bamagana kiriya gitero cya Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version