Abakoreshereza Murandasi Mu Rwanda Barasabwa Gutunga Ikirango Cya .RW

Inama itangwa n’ikigo gifite mu nshingano kubungabunga indangarubuga ya .rw ku bakoresha murandasi mu bikorwa bya buri munsi, RICTA, ivuga ko abakoresha indangarubuga  nka .com ni izindi zinyuranye bakwiye kugira na .rw

Grace Ingabire uyobora RICTA avuga ko inshingano zo kurinda indangarubuga ya .rw bazihawe na RURA.

Yabwiye itangazamakuru ko basanze indangarubuga y’u Rwanda ikwiye kurindwa nka kimwe mu bigaragaza igihugu kuri murandasi kandi hagamijwe isooko y’inyungu.

Aho avuga ko ikibazo cyagaragaye muri iki gihe, ari icy’uko hari abantu benshi bagura izina rya .rw ariko ntibarikoresha kandi ibi bikaba bimaze igihe.

- Kwmamaza -

Biri mu byatumye biba ngombwa ko hari amazina 3,000 afite indangarubuga ya .rw adakoreshwa bityo akaba agiye gutezwa cyamunara.

Umuyobozi wa RICTA avuga ko amazina ya .rw azagurishwa mu byiciro bibiri:

Icya mbere kigizwe n’izo ku rwego rwo hejuru, zihagazeho bita premium n’izindi bita Buy Now.

Amazina yo ku rwego rwa premium azapiganirwa mu gihe upiganwa abanje kwishyura $100 yo kujya mu ipiganwa, atangire gupiganwa kuva ku $150 kuri buri zina, ariko amazina yo ku rwego rwa ‘Buy Now’ azapiganirwa ku $30 ni ukuvuga Rwf 35,000.

Grace Ingabire avuga ko nyuma y’ipiganwa, uzaba yatanze amafaranga menshi yo kugura iryo zina, ari we uzaryegukana.

Icyakora ngo abatazatsindira izina rimwe, bazahabwa amahirwe yo gupiganirwa irindi kuko azaba ari menshi.

Ku rundi ruhande, RICTA ivuga ko abashaka kugura izina ritari ku rwego rwa premium, ni ukuvuga abashaka kugura iryo ku rwego rwa Buy Now, bashobora gutangira kurigura ariko akemeza ko ibyiza ari ukugura mu gihe cy’imyaka myinshi kuko ari byo bidahendesha.

Grace Ingabire yagize ati: “ Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda n’abari hanze y’u Rwanda ko twashyize ku isoko cyamunara y’amazina ya.rw kugira ngo agurwe abantu bashobore kuyabyaza umusaruro. Ni uburyo bwiza ku bashoramari ngo bamenyekanishe ibyabo bakoresheje indangarubuga y’u Rwanda kandi biri mu byamamaye kurusha ibindi muri iki gihe.”

Guhera kuri uyu wa Mbere, taliki 14, Kamena, 2023 abantu bose bashaka bashobora gutangira inzira ibaganisha mu kuzatsindira ariya mazina.

Babikora banyuze kuri uyu murongo: https://auction.ricta.org.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version